skol
fortebet

Umugore yishe abana be 3 nawe agerageza kwiyahura urupfu ruramwanga ntiyapfa

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

skol

Mu guhugu cya Philippines, umubyeyi w’abana batatu barimo umwe wari ukiri ku ibere yatawe muri yombi nyuma yo kwihekura ateye icyuma aba bana be bose, yarangiza akagerageza kwiyahura nawe yiteye icyuma ariko ntapfe.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi w’imyaka 28 ukomoka i Basud muri Camarines Norte, muri Philippines, yateye icyuma abana be batatu bafite imyaka 5 n’ukwezi 1, ufite amezi 8, ndetse nuw’amezi 4, kugeza bapfuye aho bari mu rugo rwabo.

Uyu mubyeyi na we yagerageje kwiyahura ariko ararokoka, kuri ubu akaba afungiwe mu bitaro aho ari kwitabwaho nyuma yo gushaka kwiyahura bikanga.

Polisi yavuze ko “umubyeyi yemeye icyo cyaha, ko yabikoze atekereza ko yanduye icyorezo cya Covid-19.”

Polisi ya Basud aho aya mahano yabereye yo itekereza ko uyu mugore ukekwaho icyaha ashobora kuba afite ikibazo cyo kwiheba nyuma yo kubyara.

Umugabo w’uyu mugore ndetse na bene wabo biyemeje cyane kumushinja ibyaha bitatu byo kwihekura (parricide) byatanzwe na polisi y’igihugu cya Filipine barega uyu mugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa