Umugore yicishije umugabo we icyuma amuhoye kurya inyama ataguze

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 October 2019 Yasuwe: 2653

Umugore witwa Norah ukomoka mu mujyi wa Kampala muri Uganda yatawe muri yombi azira kwica umugabo we Bob Matovu,amuhoye kumurira inyama kandi atigeze amuha amafaranga yo kuzihaha.

Umuvugizi wa Polisi yo mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango,yavuze ko uyu mugore yateye icyuma umugabo we inshuro nyinshi kugeza amwishe amuhoye ko yamusanze ari kurya inyama ataguze.

Uyu mugore utuye mu gace kitwa Kayanja mu mujyi wa Kampala,yishe uyu mugabo we mu gitondo cyo ku kuri uyu wa Kane,ubwo yamusangaga ari kurya izi nyama ahita afata icyuma akimutera mu gituza,mu ijosi no mu mugongo.

Uyu mugabo akimara guterwa icyuma,yajyanwe ku bitaro bya Rubaga gusa nyuma y’amasaha make yaje gupfa kuko yari yatewe icyuma ahantu habi.

Uwitwa Ibrahim Nsubuga wakodeshaga inzu aba bombi yavuze ko nta byinshi yari azi ku mubano wabo gusa ngo bamwishyuraga ibihumbi 5000 by’amashilingi ku munsi.

Uyu mugore wa Matovu yavuze ko atazi aho akomoka kuko ngo bahuye ari kwicuruza bahita batangira kubana nk’umugabo n’umugore.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi:Hagaragaye umutwe w’inyeshyamba wigambye igitero cyagabwe mu ntara...

Umutwe w’inyeshyamba za RED Tabara watangaje ko ari wo wateye mu ntara ya...
23 October 2019 Yasuwe: 1513 0

Mu Misiri hagaragajwe amasanduku ashyinguwemo abapfuye agera 30 amaze...

Mu Misiri hagaragajwe amasanduku ashyingurwamo abapfuye agera 30 akozwe mu...
23 October 2019 Yasuwe: 739 0

Michelle Obama yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze ari muri Gym...

Michelle Obama umufasha wa Barack Obama wahoze ari perezida wa USA yaciye...
22 October 2019 Yasuwe: 6231 0

Abantu 3 bo mu muryango umwe muri Uganda barashwe

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Lyantonde muri Uganda ubu iri...
21 October 2019 Yasuwe: 2510 0

Schwarzenegger yavuze ko atigeze akunda politiki’ nubwo yabaye...

Arnold Schwarzenegger avuga ko nta gihe yigeze akunda politiki, uyu wari...
21 October 2019 Yasuwe: 1563 1

Tanzania: Perezida Magufuli yagaragaye I Dar es Salaam ari guseka bikuraho...

Perezida wa Tanzania,John Pombe Magufuli yagaragaye mu mujyi wa Dar es...
21 October 2019 Yasuwe: 1955 0