skol
fortebet

Umugore yishe umukunzi we amuteye ikimene cy’isahani mu maso

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Paul Lavelle w’imyaka 50 ukomoka mu Bwongereza, mu mujyi wa Liverpool, yahuye n’uruva gusenya ubwo umugore we Sarah yamuteraga ikimene cy’isahani mu maso akavirirana mpaka amaraso amushize arapfa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yatewe iki kimene cy’isahani mu jisho n’umugore we Sarah,ahita ahunga agifashe,umugabo asigara arwana n’ubuzima kugeza ubwo amaraso yamushizemo arapfa.

Uwunganiraga Paul yabwiye urukiko rwa Liverpool ko uyu mugabo akimara guterwa iki gice cy’isahani mu maso, atahamagaye nimero ya polisi ishinzwe ubutabazi mu Bwongereza 999,ahubwo yahise amuhamagara asanga telefoni ye itariho amusigira ubutumwa amusaba ubufasha,abibona akererewe.

Muri ubu butumwa Paul wapfuye asize abana batatu, yabwiye umuhagararira ati “aho ndi huzuye amaraso.Huzuye amaraso menshi.

Sarah yagarutse ku munsi wakurikiyeho asanga uyu mukunzi we yapfuye niko gutabwa muri yombi na polisi yemera ko ariwe wishe uyu mugabo we byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’igice.

Nyina wa Paul, Barbara Lavelle yasabye polisi ko yakwita ku bagabo kuko basigaye bahohoterwa cyane n’abagore babo ndetse yahise ashinga ihuriro ryo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagabo.


Sarah yishe umugabo we Paul amuteye ikimene cy’isahani mu maso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa