Umuhanzi Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo yavuguruje amakuru yatangajwe na polisi ya Uganda ku ihambirizwa rye ku butaka bw’iki Gihugu

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 2 January 2020 Yasuwe: 2567

Umuhanzi Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo wamamaye mu gihe cya mbere, yavuguruje amakuru yatangajwe na polisi ya Uganda ku ihambirizwa rye, yirukanwa ku butaka bwa Uganda.



Ubwo uyu muhanzi yari muri Uganda,yirukanwe na polisi ya Uganda ifitanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, bamushinja kuba yarinjiye mu gihugu akoresheje ibyangombwa by’inzira bitemewe (Mpimbano).

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda Fred Enanga yatangaje ko bizeye neza ko umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka, azasubira muri Uganda mu gihe azaba yakoresheje ibyangombwa byemewe.

Uyu muhanzi akimara kubona ubu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter, yahise ahakana ibyo kwirukanwa muri iki gihugu kubera impamvu y’ibyangombwa bitemewe.



Yagize ati” Ibyo utangaje byose ibiribyo ni uko nirukanwe na polisi muri Uganda, naho ubundi ibisigaye byose ni ibinyoma, ibyo muvuga byo kuba narakoresheje ibyangombwa mpimbano ni inkuru nshya kuri njye kuko mbere yo kuza byabanje gusuzumirwa ku kibuga cy’indege”.

Yakomeje avuga ko umbwo yasomaga ibyatangajwe na polisi ya Uganda, yabuze icyo akora hagati yo guseka no kurira, gusa yasabye ko bahagarika kubesha rubanda.

Yvonne Chaka Chaka yatangaje ko nyuma yo kwirikanwa byari byateye ubwoba besnhi mu bakunzi be ndetse n’umuryango we, ariko yemeje ko ntakibazo afite.



Uyu muhanzi wakanyujijeho mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umqombothi,I am in love with A DJ,Kana Uchema n’izindi nyinshi,bivugwa ko yageze muri Uganda kubera ubutumire bw’umwe mu bami b’aho yari bucurangire mu ijoro rishyira iya 01, Mutarama, 2020.

Yaherekejwe agezwa ku kibuga cy’indege kiri Entebbe yurira indege yihuse arataha.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga avuga ko impapuro zo gusaba Yvonne Chaka Chaka kuzinga ibye agataha yazibonye hakiri kare, bityo ko atatunguwe cyane.

Chaka-Chaka yari buririmbe mu gitaramo kiswe Enkuuka Y’Omwaka( impera y’umwaka) cyari bubere i Kampala kikitabirwa n’umwe mu bami bo muri Uganda .

Hari abemeza ko kwirukanwa ku butaka bwa Uganda byategetswe na Perezida Museveni kuko ngo muri iyi minsi hari amakuru afite y’uko Yvonne Chaka-Chaka afitanye umubano wa Politiki na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu bakunzi b’umuziki.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Covid-19:Pasiteri Natacha yafashe amafaranga yose yarari kuri Konte...

Rev. Lucy Natasha ni umuvugabutumwa wo mugihugu cya Kenya, aracyari...
5 April 2020 Yasuwe: 4067 3

Covid-19:Abarenga 160 batawe muri yombi bazira kwica itegeko rya Parezida...

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu barenga 160 ivuga ko barenze ku...
4 April 2020 Yasuwe: 1690 0

Pasiteri ari gukorwaho iperereza kubera amavuta yakoze yemeza ko umuntu...

Umupasiteri ukomoka.mu hihugu cya Kenya uba mu Bwongereza ari gukorwaho...
4 April 2020 Yasuwe: 2743 1

Covid-19:Abantu 2 mu Burundi bishwe bazira gutoroka akato

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, itariki 01 Mata 2020,...
3 April 2020 Yasuwe: 3490 0

Covid-19:Bamwe mu baturage bo mu Buhinde bahisemo kwituranira n’inyoni...

Abaturage 7 bo mu Buhindi bakoze agashya katunguye benshi ubwo bafataga...
3 April 2020 Yasuwe: 3198 1

Covid-19:Muri Amerika imbunda nizo ziri kugurwa ku bwinshi

Biragaragara ko muri iyi minsiAbanyamerika batari kugura ibiryo n’impapuro...
2 April 2020 Yasuwe: 5134 0