skol
fortebet

Umuherwe Bill Gates yatanze akayabo k’amafaranga nk’inkunga yo gukumira inzige zishobora guteza inzara idasanzwe

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuryango Fondation Bill et Melinda Gates washinzwe n’umuherweBill Gates, watanze miliyoni 10 z’amadolari y’abanyamerika yo gufasha kurwanya inzige zihangayikishije Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Sponsored Ad

Iyo mfashanyo izashyikirizwa ishami rya ONU ry’ubuhinzi (FAO), ari naryo ryateye riheruka gusaba inkunga kugira ngo rishobore guhangana n’ikibazo cy’inzige zishobora guteza inzara n’amapfa.

Umukuru wa FAO, Qu Dongyu, arashimira uyo muryango, agasaba n’abandi bagiraneza ko bafasha kugira ngo ubuhinzi busanzwe butunze benshi muri Afrika bukomeze bubungabungwe.

Fondation Bill et Melinda Gates ni umuryango w’abagiraneza washinzwe n’uyu muherwewatangije ikigo cya Microsoft ikora za mashini computer.

Kugeza ubu, ONU imaze kwegeranya imiliyoni 33 z’amadolari, harimo n’iyo nkunga ariko ikavuga ko ikeneye amafaranga yose hamwe agera kuri miliyoni 133 z’amadolari kugira ngo ihangane n’iki gitero cy’inzige.

Inzige zimaze kugera mu bihugu bitandatu muri Afrika , aho zitema zigatongora mu mirima.

Icyo gitero ni cyo cya mbere muri Kenya mu myaka 70, no mu bihugu bya Somalia na Ethiopia kikaba ari cyo cya mbere mu myaka 25 ishize.

FAO ifite ubwoba ko mu gihe hataboneka uburyo bwo guhangana nazo zishobora gutuma haduka inzara idasanzwe muri Afrika .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa