skol
fortebet

Umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos yashwanye n’umukunzi we aherutse gusimbuza umugore we baherutse gutandukana

Yanditswe: Sunday 13, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuherwe wa mbere ku isi nyiri Amazon,Jeff Bezos yashwanye n’umukunzi we witwa Lauren Sanchez aherutse gusimbuza umugore we Mackenzie baherutse gutandukana nyuma y’imyaka 25 babana.

Sponsored Ad

Jeff Bezos yashwanye n’uyu mukunzi we nyuma y’aho amuhemukiye akereka inshutii ze amafoto yamwoherereje yambaye ubusa,mu rwego rwo kubereka ko ari mu rukundo n’umukire wa mbere ku isi.

Umugwizatunga wa mbere ku isi,Jeff Bezos yababajwe n’ubu burangazi bw’uyu mukunzi we mushya, ndetse ngo ntiyiyumvisha ukuntu yashyize hanze ubutumwa bw’ibanga bagiye bandikirana burimo n’aya mafoto y’urukozasoni.

Ikinyamakuru National Enquirer cyavuze ko Jeff Bezos yababajwe n’ukuntu amafoto yoherereje uyu mukunzi we mushya y’igitsina cye yabonywe n’abandi bantu kandi yari yayageneye uyu mukunzi we wahoze ari umunyamakuru wa Fox News.

Byavuzwe ko uyu muherwe yarakariye bikomeye uyu mukunzi we ndetse ngo mu butumwa yoherereje uyu mugore burimo ubutari bukwiriye kubonwa n’abandi.

Jeff Bezos ubarirwa akayabo ka miliyari 140 z’amadolari yahise ahamagara igitaraganya uyu mugore we kugira ngo amwihanize.

Bivugwa ko uwahoze ari umugore wa Bezos yamenye iby’ubushurazi bw’umugabo we ubwo yarebaga ku rutonde rw’abantu bagombaga kujyana nawe mu ndege ye bwite yaguze akayabo ka miliyoni 65 z’amadolari agasanga hariho izina rya Sanchez gusa.

Mu butumwa uyu muherwe yandikiye Lauren Sanchez bwasomwe n’izi nshuti ze zikabushyira hanze harimo ubuvuga ko yifuzaga ko bahura bagakora imibonano mpuzabitsina.

Bugira buti “Ndagukumbuye.Ndashaka kugusoma nonaha.Ndagukunda cyane mukobwa mwiza mu bariho.Ndashaka kubikwereka vuba n’umunwa wanjye,umubiri wanjye n’amaso yanjye.Ndashaka kugukoraho mu buryo bworoshye cyane.

Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo umuherwe Jeff Bezos w’imyaka 55 yatangaje ko yamaze gutandukana byemewe n’amategeko n’umugore we Mackenzie bari bamaranye imyaka 25 babana.






Lauren Sanchez watwaye umutima wa Bezos,yashyize hanze ubutumwa yamwoherereje burimo n’amafoto y’urukozasoni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa