skol
fortebet

Umuherwe wo muri Denmark yaburiye abana be batatu mu bitero byagabwe muri Sri Lanka kuri Pasika

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuherwe witwa Anders Holch Povlsen wo muri Denmark ufite umutungo wa miliyari zikabakaba kuri irindwi z’amadolari y’Amerika,afite agahinda kenshi kuko abana be batatu muri bane yari afite bapfiriye mu bitero byibasiye Sri Lanka kuri Pasika nk’uko umuvugizi we yabibwiye BBC.

Sponsored Ad

Umuryango w’uyu muherwe Anders Holch Povlsen, wari wasuye igihugu cya Sri Lanka mu kiruhuko cya Pasika,hoteli barimo ugabwaho ibitero by’iterabwoba byahitanye abana be batatu.

Iminsi 3 mbere y’uko ibi bitero biba,umukobwa mukuru w’uyu muherwe witwa Alma,yifotoje amafoto ayashyira kuri Instagram ari kumwe na barumuna be barimo Astrid, Agnes na Alfred.

Ntabwo amazina y’abana ba Anders Holch Povlsen bahitanywe n’ibi byihebe yatangajwe.

Bwana Holch Povlsen ni umushoramari mu nganda z’imyambaro. Afite imigabane minini muri kompanyi izwi cyane i Burayi icuruza imyambaro yitwa Asos.

Ikinyamakuru Times kivuga ko uyu mugabo ariwe muntu wigenga ufite ubutaka bunini kurusha abandi mu Bwongereza.

Mu butumwa bwo kuri email, umuvugizi wa kompanyi y’iby’imyambaro y’uyu muherwe yitwa Bestseller yabwiye BBC ati: "Birababaje cyane, ariko dushobora kwemeza ko ayo makuru ari impamo". Ariko asaba ko habaho kubaha ubuzima bwite bw’uyu muryango bityo nta bindi byinshi yarenzaho.

Polisi ya Sri Lanka yaraye itangaje ko hamaze kubarurwa abantu 310 baguye muri ibi bitero byabaye kuri Pasika mu gihe abarenga 500 bakomeretse. Iki gihugu cyatangaje ibihe bidasanzwe.

Polisi imaze gufata abantu 40 bakekwaho uruhare muri ibyo bitero. Nta muntu cyangwa umutwe urabyigamba.

Abapfuye benshi ni abanyagihugu biganjemo abakiristu bari mu nsengero bagiye kwizihiza Pasika.

Mu bapfuye harimo n’abantu bo mu bindi bihugu 36, hari n’abataramenywa ibihugu baturukamo.


Habaye Misa rusange yo gushyingura abaguye mu bitero byo muri Sri Lanka

Ibitekerezo

  • Biteye ubwoba n’agahinda.Gusa tujye twibuka ko Ubukire butaturinda ibibazo.Ndetse nkuko bible ivuga,ubukire budutera ibibazo byinshi.Ikindi kandi,UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa