skol
fortebet

Umuherwekazi wa mbere muri Afurika yapfushije umugabo

Yanditswe: Friday 30, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Sindika Dokolo, umugabo w’umugore ukize cyane muri Afurika, Isabel Dos Santos, yapfiriye i Dubai aho yari amaze igihe yibera, yapfuye ubwo yari ari muri siporo yo kwibira (diving), akaba yari afite imyaka 48.

Sponsored Ad

Ni nyuma gato yuko yari amaze iminsi mike yitaba urukiko rw’ikirenga rwa Angola rwamushinjaga kugira uruhare mu nyerezwa ry’umutungo wa Leta bifitanye isano n’umugore we Isabella dos Santos, nibwo uyu muryango wahisemo kwerekeza i Dubai.

Amakuru y’urupfu yatangajwe mbere na Africa Insight. Nk’uko amakuru amwe abivuga, Dokolo yarimo akora sport yo kwibira ubwo yarohamaga. Ubu akaba ari bwo buryo abanyamakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batangajemo iyi nkuru, ariko, amakuru yo muri Angola yerekanye ko icyateye urupfu rw’uyu mugabo ari embolism (kubuza cg kubangamira imiyoboro y’amaraso bitewe n’amaraso yavuze cyangwa utubumbe tw’umwuka).

Sindika Dokolo umushakashatsi n’umubitsi w’ibinyabugeni ndetse akaba n’umucuruzi ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yashakanye na Maria Isabella dos Santos, imfura w’uwahoze ayobora Angola, Jose Edourdo dos Satos mu mwaka 2002.

Sindika Dokolo w’imyaka 48 y’amavuko na Isabella w’imyaka 47 bafitenya abana 3.

Kugeza ubu Isabella dos Santos abarwa nk’umugore ukize kurusha abandi muri Afurika, aho ikinyamakuru Forbes kibara ko atunze arenga miliyari 2 z’amadorai ya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa