skol
fortebet

Umuhungu wa Perezida Museveni yasobanuye impamvu ikomeye we na Papa we nta muntu bahanganye ushobora kubatsinda mu rugamba

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

skol

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa perezida Museveni akaba n’umuhungu we, yatangaje ko kuba umuryango wabo ufitanye isano na dynasty ya Bachwezi ariyo mpamvu ikomeye we na perezida Museveni nta muntu bahanganye ushobora kubatsinda mu rugamba.

Sponsored Ad

Museveni ni perezida w’igihugu kuva mu mwaka w’i 1986 ndetse byagiye bivugwa ko umuhungu we Muhoozi arimo gutegurwa kugirango ariwe uzamusimbura ku butegetsi bw’igihugu cya Uganda.

Ibi byavuzwe cyane ubwo uwahoze akora mu rwego rw’ubutatsi bwa Uganda ariwe Gen David Sejusa, nkuko tubikesha ikinyamakuru Watchdoguganda, avuze ko hari umugambi ukomeye wo gukuraho abarwanya igitekerezo cya perezida cyo kuzagira umuhungu we umusimbura we ku ntebe yo kuyobora igihugu cya Uganda.

Mu minsi yashize, Muhoozi yavuze ko kuzamuka kwe muri guverinoma byatumye umugambi ‘Muhoozi Project’ ; umugambi byavuzwe ko ari uwa Museveni wo kuzagira umuhugu we umusimbura we Sejusa yitaga umuvumo uhinduka umugisha kuri we none watangiye gushyigikira ibitekerezo bya Museveni unatangira kunenga abamurwanya cyane cyane abo mu ishyaka People Power ndetse n’umuyobozi waryo Robert Kyagulanyi ariwe Bobi Wine.

Muhoozi yavuze ko impamvu nta mwanzi wapfa kubatsinda kuberako umuryango wa mbere wa dynasty ya Bachwezi wabagize intakorwaho ndetse n’abantu badapfa gutsindwa. Yakomeje avuga ko se, Museveni ndetse n’umwami wa nyuma wa Nkole/Nkore aribo babiri banyuma bari abagize umuryango nyobozi (dynasty) wa Bachezwi nkuko amateka abivuga.

Yongeyeho ko uwigeze kuyobora igihugu cya Uganda, Milton Obote, yakoze ikosa ryo gusuzugura Museveni bimuviramo guhita aya manika ako kanya kubera ko kuri iyi si nta muntu ushobora gutsinda “Bachwezi”. Nkuko yabitangaje kuri twitter ye, Muhozi yagize ati:

Nari ndi umunyamugisha kuba nari narakunzwe ndetse nkakuzwa na Muchwezi w’ukuri mu gihugu cya Uganda. Yari marume wanjye. Yitwaga Fred Nkuranga Rubereza. Yanyigishije ko ‘bwari ubuzima bwiza igihe ububayemo ufite ubutwari bukomeye no gupfa usize uri icyamamare iteka.

Ibitekerezo n’intumbero bya Lt Gen Muhoozi byo gushaka kuba perezida w’igihugu cya Uganda muri iyi myaka ikurikira isoza manda ya perezida Yoweri Museveni, byazamuwe kandi bishyigikirwa bikomeye n’itsinda ryitwa ‘friends of Muhoozi’ ndetse n’icyamamare mu gutegura ibirori akaba umurwanashyaka ukomeye wa NRM ariwe Balaam Barugahara utibagiwe na bamwe muba minisitiri bari muri guverinoma.

Nyamara Museveni mu minshi ishize aherutse gutangaza ko acyumva agifite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora igihugu cya Uganda, bivuze ko umuhungu we yaguma agategereza igihe se azavira ku butegetsi kugirango ayobore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa