skol
fortebet

Umujyanama wa Perezida Trump ikiganiro yagiranye n’ Ambasaderi w’ Uburusiya cyamukozeho

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Michael Flynn wari umujyanama mukuru wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump mu byerekeye umutekano w’ igihugu yeguye kuri uyu mwanya bitewe no kuba yaraganiriye na Ambasaderi w’ Uburusiya muri USA.
Ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika White house byatangaje ko uyu muyobozi yeguye bitewe no kuba yaraganiriye na Ambasaderi w’ Uburusiya muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika ku bihano Uburusiya bwafatiwe. Ibi ngo byabaye mbere y’ uko Trump agera ku butegetsi.
Bivuga ko (...)

Bivuga ko Michael Flynn yaba yarabeshye ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ubwo bwari bumubajije ku kiganiro yagiranye n’ uyu Ambasaderi. Itangazamakuru riherutse gutangaza ko ishami rishinzwe iby’ ubutabera muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika ryaburiye White house riyisaba kugira amakenga ku kiganiro Michael Flynn yagiranye na n’ uwo Ambasaderi.

Mu ibaruwa y’ ubwegure bwe Michael Flynn yavuzemo ko yamesheje Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Michael Pence ibyerekeye ikiganiro yagiranye na ambasaderi ariko akamuha amakuru atuzuye.

Mu itangazo yashyize ahagaragara White House yavuze ko Flynn asimburwa na Lt Gen Joseph Keith Kellogg mu buryo bw’ agateganyo.

Flynn yasezerewe mu gisirikare afite ipeti rya lieutenant general. Yabanje guhakana kuba yaraganiriye na Ambasaderi Sergei Kislyak, gusa nyuma yaje kwemera ko baganiriye ku bihano byafatiwe Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa