skol
fortebet

Umujyi wo mu Buyapani uri kwishyura abantu akayabo kugira ngo babyare abana benshi

Yanditswe: Saturday 29, Dec 2018

Sponsored Ad

Umujyi wa Nagi mu Buyapani ukomeje kuba kimaranzara kuko uri kwishyura akayabo ka miliyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda abashakanye kugira ngo babyare abana benshi ndetse bagure umuryango.

Sponsored Ad

Igihugu cy’Ubuyapani gifite ubwoba bwinshi bwo kuzabura abaturage kuko umubare w’urubyiruko wagabanyutse ndetse abatuye iki gihugu biganjemo abageze mu zabukuru byatumye abayobozi bagira ubwoba bahitamo guha abashakanye amafaranga menshi kugira ngo babyare abana benshi.

Ubuyapani cyo kimwe n’ibindi bihugu bya Asia byateye imbere,umubare w’abavuka waragabanutse,hiyongera abasaza biri mu bituma ingamba zo kubuza abantu kubyara zivaho abantu bakemererwa kwirekura bakabyara abana bashaka.

Nagi ni umujyi uri mu birometero 110 uvuye ahitwa Hiroshima,ugenda uha ishimwe ababyeyi buri uko babyaye umwana ndetse umwana umwe abarirwa agaciro k’amapawundi 4,600.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe yavuze ko bagiye gukuraho itegeko ryakumiraga abanyamahanga kugira ngo binjire muri iki gihugu babyare,Ubuyapani ntibuzabure ababuteza imbere mu myaka iri imbere.

Abayobozi ba Nagi bakomeje kwinginga abakiri bato batuye mu mijyi kuhimukira bakabyara abana benshi ndetse bagahabwa uduhimbazamusyi kuri buri mwana babyaye.

Ubuyobozi bwa Nagi bwagabanyije ibiciro by’amashuli,amavuriro n’ibiciro by’ubukode bw’amazu kugira ngo abakiri bato bahimukire babyare abana benshi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani,Taro Kono, aherutse kubwira inama ya World Economic Forum ko boroheje ibyerekeye kwakira abanyamahanga ndetse biteguye kwakira umuntu wese uzashobora kubana n’Abayapani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa