skol
fortebet

Umukazana wa Trump yatukanye nk’abashumba ubwo yamenyaga ko umugabo we yamuciye inyuma

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugore w’umuhungu wa Trump witwa Vanessa Trump yatutse ibitutsi nk’iby’abashumba umuhanzi witwa Aubrey O’Day amuziza ko yatumye umugabo we amuca inyuma bakaryamana.

Sponsored Ad

Uyu O’Day yabwiye abanyamakuru ko uyu mugore yamubwiye amagambo mabi ndetse adakwiriye umukazana wa perezida w’igihugu cy’Amerika nyuma yo kubwirwa ko umugabo we Donald Trump jr yamuciye inyuma.

Vanessa n’umugabo we Don Jr

Ikinyamakuru Page six cyanditse ko uyu Vanessa yahamagaye uyu muhanzi wigeze no guhatana mu irushanwa rya celebrity Big Brother, O’Day aramutuka cyane byatumye uyu mugore ahungabana.

Umubano wa Don Jr na O’Day watangiye mu mwaka wa 2011 ndetse ibyo guca inyuma uyu mugore Vanessa byasaga n’ibyarangiye ariko batunguwe no kumva uyu mugore atuka iki cyamamare muri muzika.

Vanessa yanenzwe na benshi kubera ikinyabupfura gike agira

Vanessa yibasiriye uyu mukobwa kubera ko yari agiye kubengwa n’uyu mugabo we akishakira uyu O’Day, ubwo yari umukozi wa perezida Donald Trump,ariko bikarangira byanze.

O’Day watutswe na Vanessa

Page six ivuga ko Vanessa yabwiye O’Day amagambo mabi adakwiriye umukobwa ,ndetse bishimangira ko uburere bw’uyu mukazana wa Trump bugerwa ku mashyi cyane ko ubwo yari umunyeshuli mu mwaka wa 2003,umwe mu banyeshuli bicaranaga yamwise mayibobo kubera imyifatire mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa