skol
fortebet

Umukecuru w’umunyafurika waciye agahigo ko kuramba imyaka myinshi yatabarutse(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Kuri iki Cyumweru nibwo hashyinguwe umukecuru wari mu bamaze imyaka myinshi ku Isi
Ku myaka 134 atabarutse ari mu baciye agahigo.
Johanna Rametsi bivugwa ko yaba yari afite imyaka 134 ibi byatuma aza mu bantu baramye kuri iyi Isi. Uyu mukecuru akaba yaratabarutse tariki ya 31 Gicurasi 2017 ariko akaza azagushyingurwa kuri iki cyumweru tariki 11 Kamena 2017.
Uyu mukecuru bivugwa ko yaba yaravutse tariki ya 1 Mutarama 1883. Ibi byemejwe na Leta ya Afurika y’Epfo ibiro bishinzwe imibereho (...)

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru nibwo hashyinguwe umukecuru wari mu bamaze imyaka myinshi ku Isi
Ku myaka 134 atabarutse ari mu baciye agahigo.

Johanna Rametsi bivugwa ko yaba yari afite imyaka 134 ibi byatuma aza mu bantu baramye kuri iyi Isi. Uyu mukecuru akaba yaratabarutse tariki ya 31 Gicurasi 2017 ariko akaza azagushyingurwa kuri iki cyumweru tariki 11 Kamena 2017.

Uyu mukecuru bivugwa ko yaba yaravutse tariki ya 1 Mutarama 1883. Ibi byemejwe na Leta ya Afurika y’Epfo ibiro bishinzwe imibereho myiza y’abaturage n’irangamimerere.

Jeanette Ntimbane umwe mu babanaga na Rametse yahamirije SABS News dukesha iyi nkuru urupfu rw’uyu mukecuru anasobanura uko yamufataga.

Yagize ati” Yari nyogokuru akaba n’umwarimu wanjye, mbese kuri jye yari byose, n’ubwo bimbabaje rwose kubera ko atakiri kumwe natwe ndishimira uko yabayeho ubuzima burebure."

Uyu mukecuru akaba yashyinguwe kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017.

Uyu mukecuru yitabye Imana tariki ya 31 Gicurasi 2017 akaba yashyinguwe none

Uyu mukecuru Rametsi yari afite abana 16 abuzukuru 78 ndetse n’abuzukuruza 247.

Ibitekerezo

  • Imana imwakire mubayo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa