skol
fortebet

Umukecuru yahumye amaso kubera kwitera ikirungo cyataye ubuziranenge ashaka ubwiza

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Shirley Potter ukomoka ahitwa Adelaide muri Australia yahuye n’uruva gusenya ubwo yakoraga make up agakoresha ikirungo (mascara) kimaze imyaka 20 gitaye ubuziranenge,cyatumye ahuma amaso.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru yashatse kureba icyo urubyiruko rwamuruhije niko gufata ikirungo kimaze imyaka 20 gitaye ubuziranenge yisiga ku maso byatumye yombi apfa none kuri ubu agenda afashe agakoni kugira ngo kamuyobore.

Uyu mukecuru yabonye iki kirungo ntiyita ko cyataye ubuziranenge niko kwisiga ku mason go abe mwiza bimuviramo guhuma gusa ntabwo arahuma burundu aho yabwiwe n’abaganga ko myaka 3 iri imbere amaso ye azaba atagikora na gake.

Mu kiganiro uyu mukecuru yahaye Yahoo yayibwiye ko atigeze amenya ko iki kirungo cyataye ubuziranenge ariyo mpamvu yagikoresheje nyuma y’umwanya muto agatangira kugenda ahuma buhoro buhoro.

Abanya Australia batakaza amafaranga asaga miliyari 22 z’amadolari buri mwaka mu byerekeye gushaka ubwiza n’uyu mukecuru yashatse kwigana urubyiruko bimubyarira imbwa yiruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa