skol
fortebet

Uwahoze akina filimi z’urukozasoni agiye kugirwa minisitiri w’umuco muri Brazil

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Brazil, Jair Bolsonaro ashobora gushyira Alexandre Frota uzwi mu gukina filimi z’urukozasoni mu bagize guverinoma ye aho azaba minisitiri w’umuco w’iki gihugu.

Sponsored Ad

Alexandre Frota wahoze akina filimi z’ubusambanyi ashobora kuzaba ari muri guverinoma ya Bolsonaro izatangira akazi muri Mutarama 2019, gusa benshi mu banya Brazil induru bayihaye umunwa bamagana iki cyemezo.

Nubwo bitaratangazwa neza ko Alexandre Frota azagirwa minisitiri w’umuco muri Brazil,benshi batangiye kumwagana kubera ibikorwa by’urukozasoni azwiho ndetse bamwe bavuga ko uyu mugabo yaba agiye kwimakaza ubusambanyi.

Alexandre Frota yahoze ari umukinnyi wa filimi za Porno ndetse bivugwa ko yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya Cocaine gusa nyuma y’imyaka 15 abihagaritse ashobora kwisanga muri leta ya Brazil.

Alexandre Frota yahagaritse ibyo kubaka umubiri,gukina izi filimi n’ibindi byaha bibi yakoraga ubwo yakiraga agakiza bituma mu mwaka wa 2006 yinjira muri politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa