skol
fortebet

Umukobwa na Papa we barakundanye bigera aho babana nk’umugabo n’umugore none baciye ibintu hose

Yanditswe: Saturday 07, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Iby’isi ni amayobera nk’uko abantu bakunze kubivuga.Urukundo rw’umwana w’umukobwa na se rwari rusanzwe rubaho nk’uko burya umwana w’umuhungu akunda nyina nk’umubyeyi we nabyo byahozeho ariko byarenze urukundo rwa kibyeyi ruhinduka urukundo rwo gushyingiranwa hagati y’umubyeyi n’umukobwa we.

Sponsored Ad

Inkuru y’urukundo rw’umugabo n’umukobwa we byarangiye babanye nk’umugabo n’umugore yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.

Ubu bukwe bw’abafitanye isano rya bugufi bwabaye hagati y’umukobwa w’umwirabura w’Umunyamerika na se umubyara bwatangajwe n’uwo mukobwa bwo yashyiraga amafoto abiri ye na se ku rukuta rwe rwa Fecebook rufite izina rya Jimi Meaux.

Iya mbere yayisobanuye ko yari akiri muto ari kumwe na se naho indi ya kabiri ayigaragaza arimo gusomana n’umugabo avuga ko ari uwe ndetse ko ari se umubyara.

Hanyuma yandikaho amagambo agira ati "Byatangiye ari nka se n’umukobwa we,birangiye ari umugabo n’umugore! Rimwe na rimwe umukunzi wawe aba ari umubyeyi wawe".

Uko bigaragara ni uko umukobwa na se bashakanye bya nyaryo ari nacyo cyatumye abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Fecebook na Twitter bagwa mu kantu k’ayo mahano.

Bamwe babashinjije kuba abafitanye isano basaba abategetsi kubakurikirana kuko ibyo bakoze byo gukundana bikagera aho bashyingiranwa binyuranyije n’amageko.

Ibitekerezo

  • Aya ni amahano.Koko turi mu minsi y’imperuka.Imana na Leta babuza gushyingiranwa abantu bafitanye isano.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubute

    getsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

    Uwiteka adutabare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa