skol
fortebet

Umukobwa w’ imyaka 7 yareze se kuri polisi ngo yanze kubaka umusarane

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umwana witwa Hanifa Zaara yandikiye polisi ayisaba guta muri yombi Se kuko yamubeshye ko azamwubakira umusarane ntabikore yabereye umugisha umuryango we n’ abo baturanye

Sponsored Ad

Hanifa Zaara wo mu Buhinde yabwiye polisi ko bimutera isoni kwihagarika ku gasozi. Amakuru atangwa n’ ishami ry’ umuryango w’ Abibumbye ryita ku bana UNICEF avuga ko mu Buhinde abenshi badafite ubwiherero. Abagera kuri miliyoni 5 zituma ku gasozi.

Hanifa yabwiye BBC ko yiga mu mashuri y’ inshuke aribwo yasabye se kubaka umusarane, ngo kwiherera hanze bimutera isoni kandi ngo azi ingaruka zabyo ku buzima bw’ umuntu kuko yabyize mu ishuri.

Yandikiye polisi ati “Yanyemereye ko azayubaka ndangije amashuri y’ inshuke ubu ndi mu wa kabiri w’ amashuri abanza agumya avuga ngo azayubaka, ibi ni ukumbeshya. Ndabasabye mu mufunge”

Se wa Hanifa yabwiye BBC ko yatangiye kubaka ubwiherero ariko adafite amafaranga ahagije yo kuburangiza kuko nta kazi afite.

Uyu mwana Hanifa avuga ko Se yahoraga amubwira ngo nta mafaranga afite akagera ubwo abirambirwa akajyana ikirego kuri polisi. Yasabye abapolisi ko Se asinya urwandiko avuga igihe azaba yarangije ubwo bwiherero.


Inyandiko ikubiyemo ikirego Hanifa yajyanye kuri polisi

Uyu mwana yagiye kuri polisi ari aherekejwe na nyina, agezeyo arambika urwandiko rwe ku meza y’ umupolisi aramubwira ati “Urashobora kumpesha umusarane?”.

Umupolisi yahise ahamagaza se w’ umwana Ehsanullah, agenda atarwiyambitse aziko umwana we n’ umugore we Mehareen bakoze impanuka. Ageze kuri polisi yatunguwe no kumva ibyo ashinjwa. Polisi ivuga ko iki kirego cyanditse neza.

Polisi Madamu Valamarthi iki kirego yavuze ko gifite ishingiro ati “Ibyo Hanifa asaba birumvikana turimo kubishakira igisubizo”

Ubutegetsi bw’ iki gihugu bwahise bukusanya amafaranga ubu mu gace uyu mwana atuyemo harimo kubakwa imisarane 500. Leta y’ Ubuhinde yihaye intego ko umwaka utaha wa 2019 uzasiga buri rugo rwo mu Buhinde rufite umusarane waryo.

Magingo aya Abahinde 89% bituma ku gasozi kubera kutagira ubwiherero. Hanifa avuga ko yashimishijwe n’ umusaruro wavuye mu kirego yagejeje kuri polisi y’ Ubuhinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa