skol
fortebet

Umukobwa w’umunyeshuri muri Kaminuza yishwe aribwa n’inshuti ye imusangira na Mama wayo

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’umunyeshuri muri Kaminuza ya Lagos muri Nigeria (LASU) witwa Favour Seun Daley yishwe, aribwa n’inshuti ye ndetse na nyina babifashijwemo n’uwiyita umuhanuzi.

Sponsored Ad

Amakuru ari gucicikana mu gihugu cya Nigeria ni uko uyu mukobwa yagiye gusura umuryango we muri Leta ya Osun ubwo yahamagarwa kuri telefoni n’umusore witwa Owolabi Adeeko, usanzwe ari inshuti ye.

Bivugwa ko Owolabi yasabye uyu mukobwa ko bahurira ahantu hatatangajwe. Uyu mukobwa kandi yahise abwira umuryango we ko agiye guhura n’inshuti ye kandi ko ahita akomeza ku ishuri.

Uyu mukobwa ntiyongeye kuboneka kuri telefoni ndetse nta n’umuntu yongeye guhamgara kuva yava mu rugo. Umuryango we witabaje polisi bigaragaza ko uyu mukobwa yishwe, akaribwa n’abarimo umuhungu yari agiye guhura nawe na nyina.

Iperereza ryerekanye ko abakekwaho kwica uyu mukobwa ari Owolabi na nyina ariko ngo babigiriwemo inama n’uwiyita umuhanzuzi witwa Segun Phillip.

Uyu ngo asanzwe azwiho ibikorwa byo gushakira abantu amafaranga hifashishijwe imigenzo ya gipfumu mu gace ka Ikoyi Ile muri Ikire, Leta ya Osun.

Aba batatu bemereye polisi ko bishe uyu mukobwa kugira ngo bikize amahirwe make bafite mu muryango wabo ngo babakaba abakire nk’uko Salonedaily ibitangaza.

Bemeye ko bamujyanye ahatuye Segun, bakamukubita umuhini mu mutwe, bakamukata umuhogo nyuma bakamukuramo umutima n’ibindi bice by’umubiri, byatetswemo isosi yariwe na Owalabi na nyina.

Abanya-Nigeria ni bamwe mu bihugu bya Afurika bazwiho kugira imyizerere ya juju. Ku ngingo y’abashaka ubutunzi, na handi muri Afurika hari abizera gutanga ibitambo ngo bagere ku bukungu.

Owolabi na Segun bakurikiranweho kwica Favour

Ibitekerezo

  • Abantu benshi bakora ibintu bibi cyane kugirango babe abakire.Ni nacyo gisigaye gituma abanyamadini babona abayoboke benshi,kubera ko babizeza kubasengera bagakira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohna 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa