skol
fortebet

Umukobwa wa Perezida Trump yitandukanyije na Se ahishyura ibyo bamwe batari bazi kuri nyina

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

Ku kibazo cy’ abimukira, Ivanka Trump, umukobwa wa Donald Trump yagaragaje ko atemereranya na se. Mu nama yabereye i Washington, iyi mfura ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ’n’ uburakari bwinshi sinshigikiye ko imiryango itandukanywa’. Uwo munsi yanagize icyo avuga kuri Se ukunze kumvikana yikoma itangazamakuru.

Sponsored Ad

Tariki 21 Kamena 2018, Perezida Trump yisubiyeho kuri politiki itandukanya abana b’abimukira n’ababyeyi babo. Uyu munsi amarira y’ ibyishimo yatembye ku maso y’ ababyeyi n’ abana ubwo bari bongeye guhoberana nyuma y’ iminsi yari ishize badashobora guhura kubera politiki ya Leta zunze ubumwe za Amerika iyobowe na Se wa Ivanka Trump.

Mu barwanye urugamba ngo abana b’abimukira n’ababyeyi babo basubirane wari uzi Umugore wa Trump, Melania Trump ariko ku wa Kane w’ iki cyumweru tariki 2 Kanama 2018 Ivanka Trump nawe yagaragaje ko atari ku ruhande rwa se ku ngingo yo gusuzugura abimukira bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse ahishyura ko nawe ari ubwe ari umwimukira muri US.

Ivanka Trump yavuze ko kimwe mu bihe bigoye yanyuzemo muri White House ari ukubona abana 2,500 batandukanywa n’ ababyeyi babo ngo bavuka ku bimukira bari muri US.

Ati “Mfite igitekerezo gikomeye kuri iyi ngingo kandi nababajwe bikomeye n’ itandukanywa ry’ imiryango”

Muri iyi mbwirwaruhame Ivanka Trump yavuze ko ikibazo cy’ abimukira ari ikibazo gikomeye, anavuga ko nawe ari umwimukira kuko nyina Melania Trump atari kavukire muri US.

Ati “Ati tugomba kwitwararika kugira ngo tudashyira abana bacu mu byago” byumvikana neza ko aha yabwiraga Ise na nyina.

Ivanka Trump yasobanuye neza ko itangazamakuru atari umwanzi w’ abaturage ahubwo ari ikinyuranyo cy’ ibi. Bivuze ko itangazamakuru ari inshuti y’ abaturage.
Nubwo uyu mukobwa w’ imyaka 36 avuga ibi se Donald Trump akunze kwibasira itangazamakuru arishinja ko ribara impuha "fake news".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa