skol
fortebet

Umukobwa wa Saddam Hussein ku rutonde rw’ ibyihebe bishakishwa cyane mu Isi

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2018

Sponsored Ad

Inzego z’ umutekano za Irak zashyize ahagaragara urutonde rw’ abantu 60 bashakishwa cyane mu Isi barimo umukobwa wa Saddam Hussein witwa Raghad.
Aba uko ari 60 barimo abo muri Islamic State group, al-Qaeda na the Baath ishyaka ry’ ufatwa nk’ umunyagitigu wishwe ari Perezida wa Irak ariwe Saddam Hussein.
Nk’ uko televiziyo y’ Abanya- Quatar Aljazeera yabitangaje 28 mu bashakishwa cyane ni abo muri Islamic State, 12 bo muri al-Qaeda na abaathiste 20. Uru rutonde rugaragaraho buri muntu icyo (...)

Sponsored Ad

Inzego z’ umutekano za Irak zashyize ahagaragara urutonde rw’ abantu 60 bashakishwa cyane mu Isi barimo umukobwa wa Saddam Hussein witwa Raghad.

Aba uko ari 60 barimo abo muri Islamic State group, al-Qaeda na the Baath ishyaka ry’ ufatwa nk’ umunyagitigu wishwe ari Perezida wa Irak ariwe Saddam Hussein.

Nk’ uko televiziyo y’ Abanya- Quatar Aljazeera yabitangaje 28 mu bashakishwa cyane ni abo muri Islamic State, 12 bo muri al-Qaeda na abaathiste 20. Uru rutonde rugaragaraho buri muntu icyo ashinzwe ndetse n’ibyaha aregwa.

Bitunguranye uru rutonde rwagiye ahabona tariki 4 Gashyantare 2018 ntabwo rugaragaraho Umuyobozi wa Islamic State Abu Bakr al-Baghdadi. Byatumye ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP bibaza inzego z’ umutekano za Irak impamvu uyu mugabo uyobora Islamic State atari ku rutonde rw’ abashakishwa izi nzego ntizagira impamvu zitangaza.

Muri Nyakanga 2003 Raghad na mu rumuna we Rana n’ abana babo bahungiye mu gihugu cya Jorudaniya. Uyu mukobwa wa Saddam ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ ubugizi bwa nabi akaba ari nacyo gituma ashyirwa ku rutonde rw’ abashinjwa iterabwoba mu Isi.

Igihugu cya Jorudaniya cyanze gutanga uyu mukobwa wa Saddam kikavuga ko binyuranyije n’ amahame y’ umuco gakondo wacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa