skol
fortebet

Umukobwa wafashwe ku ngufu n’amabandi 8 yasanzwe yiyahuye

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 16 ukomoka mu Buhindi,uherutswe gufatwa ku ngufu n’amabandi 8 icyarimwe,yasanzwe yiyahuye nyuma yo kunanirwa kwakira aya mahano yamugwiriye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wafashwe ku ngufu ku cyumweru gishize,ni umwe muri 2 bafatiwe ku ngufu umunsi umwe ndetse bigaca igikuba mu Buhindi bwose aho benshi biraye mu muhanda bakigaragambya.

Uyu mukobwa yafashwe ku ngufu n’amabandi ubwo yari mu karere ka Nuh gaherereye mu ntara ya Haryana ndetse aya mabandi 8 ntiyabashije kumenyekana.

Uretse uyu mukobwa,hari undi w’imyaka 19 nawe wafatiwe mu kandi gace ko mu Buhindi n’amabandi 5 yarimo n’umushoferi wari umutwaye.

Ikibazo cy’amabandi akomeje gufata ku ngufu abakobwa kimaze gufata intera ndende mu Buhindi nubwo Leta yashyizeho igihano cy’urupfu ku muntu wese uzafatwa ari gufata ku ngufu umukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa