skol
fortebet

Umukobwa wiyemeje kuzengeruka isi na moto ari mu Rwanda [amafoto]

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukobwa w’ imyaka 38 ukomoka mu gihugu cya Ukraine wiyemeje kuzengeruka ibihugu byose byo ku Isi agenda kuri moto yageze mu Rwanda anyurwa n’ isuku yahasanze.
Uyu mukobwa witwa Grechishkina Anna yageze mu Rwanda tariki 4 Nzeli, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeli yagaragaye mu karere ka Musanze aho yageze atwaye moto iriho imizigo n’ ibikoresho bimufasha muri uru rugendo.
Avuga ko urugendo rwo kuzenguruka isi yarutangiye iwabo mu mujyi wa Kiev muri Ukraine tariki 27 Nyakanga 2013. Ngo muri (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’ imyaka 38 ukomoka mu gihugu cya Ukraine wiyemeje kuzengeruka ibihugu byose byo ku Isi agenda kuri moto yageze mu Rwanda anyurwa n’ isuku yahasanze.

Uyu mukobwa witwa Grechishkina Anna yageze mu Rwanda tariki 4 Nzeli, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeli yagaragaye mu karere ka Musanze aho yageze atwaye moto iriho imizigo n’ ibikoresho bimufasha muri uru rugendo.

Avuga ko urugendo rwo kuzenguruka isi yarutangiye iwabo mu mujyi wa Kiev muri Ukraine tariki 27 Nyakanga 2013.
Ngo muri urwo rugendo amazemo imyaka ine, amaze kuzenguruka mu bihugu 32 birimo ibihugu 10 byo muri Afurika. Intego ye ngo ni ukuzagera mu bihugu 50.

Ahamya ko muri ibyo bihugu byose amaze kunyuramo u Rwanda rwamugaragarije ubudasa.

Ati “U Rwanda ni igihugu gifite isuku ndetse gifite gahunda. Ibyo ubibonera mu baturage ndetse n’umurongo mugari igihugu gifite nyuma y’imyaka irenga 20 ishize rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akomeza avuga ko kuzenguruka isi ari inzozi yagize akiri muto maze amaze gukura ashaka uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa.

Agira ati “Nkiri umwana muto natangiye kuyiyumvamo (moto) maze gukura ndayigura nyuma nkorera uruhushya rwo kuyitwara rwo muri Ukraine, maze kurubona nibwo natangiye kugira inzozi zo kuba nazenguruka isi nyifashishije binyuze mu mushinga wanjye nise “ I have a Dream (Mfite inzozi)”.

Kigali today dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko uyu mukobwa namara kuzenguruka muri ibyo bihugu yiyemeje kugeramo azahita asubira iwabo urwo rugendo rwose akarwandikaho igitabo.

Muri urwo rugendo akoresha amafaranga yizigamiye. Ariko ngo hari n’ubwo inshuti ze zo muri Ukraine zimwoherereza ubufasha.

Yagize inzozi zo kuzenguruka isi kuva akiri muto
Avuga ko hari n’abandi bantu ku giti cyabo baho anyura bashimishwa n’ibyo arimo bakamuha ubufasha.

Ati “Ngenda ngaragariza abantu baho nyura hose ku isi ko ibintu byose bishoboka ndetse nkabagaragariza ko bagomba kugira inzozi nziza kandi bagaharanira kuzigeraho. Nubwo umuntu umwe yahinduka ku bwanjye intego yanjye izaba igezweho.”

Kuri ubu yafunguye urubuga rwa interineti rwitwa www.ihaveadreamtravel.com aho ababishaka bose bashobora gukurikirana amakuru ye.

Anna ahamya ko narangiza urwo rugendo azandika igitabo
Anna ahamya ko kuva yatangira kuzenguruka isi mu bihugu bitandukanye, aho amaze guhura n’ubuzima bukomeye ari muri Australia na Singapore kubera ubuzima bwaho buhenze.

Akomeza avuga ko kandi muri urwo rugendo agenda ahura n’ibibazo bitandukanye birimo gukoresha amafaranga mu buryo atari yateganyije no kwibwa bya hato na hato aho agenda anyura.

Ibihugu byo muri Afurika asigaje kunyuramo ni Uganda, Kenya, Ethiopia, Sudani, Misiri nyuma yaho azahita asubira i Burayi.





Ibitekerezo

  • Mbega inkuru nziza.Abazungu batandukanye n’Abirabura cyane.Tekereza umukobwa wo mu Rwanda azengurutse isi na Moto !!!Byaba bitangaje.Jyewe nk’umuntu usoma Bible,biranyibutse uko tuzaba tumeze mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Ngo tuzaba dukina n’inzoka,intare,etc...(Yesaya 11:6-8).
    Tuzazenguruka isi yose,nta VISA cyangwa amafranga kuko abantu bose bazaba bakundana kandi basangira byose.Uribuka ukuntu Intumwa za YESU zasangiranga byose.Niko bizaba bimeze mu isi nshya dutegereje.Gusa ku Munsi w’Imperuka,imana izabanza yice abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Nukuvuga abantu barwana,abasambanyi,abajura,abibera mu byisi gusa ntibite kubyo imana idusaba,etc...Izasigaza abantu bake bayumvira bazatura mu isi izaba Paradizo.Bisome muli Imigani 2:21,22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa