skol
fortebet

Umukobwa w’umuzungu yaciwe akayabo kubera gutuka umuganga w’umwirabura akanga ko amuvura

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Zena Edwards ukomoka muri Wales, yaciwe akayabo k’amapawundi 900 n’urukiko kubera kwanga ko umuganga w’umwirabura amuvura yarangiza akamutuka ibitutsi byinshi by’irondaruhu.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa watewe icyuma ubwo yari mu kirori,yahise ajyanwa ku biro bya polisi kugira ngo hakorwe iperereza ndetse yitabweho,abapolisi bitabaza umuganga w’umwirabura uyu mukobwa aramutuka cyane ndetse yanga ko amuvura byatumye agezwa imbere y’urukiko acibwa amapawundi 900.

Ubwo uyu muganga yari ageze imbere y’uyu mukobwa yaramututse cyane ndetse amubwira amagambo ababaje yiganjemo irondaruhu.

Uyu mukobwa yabwiye uyu muganga ati“Ntabwo wowe wamvura,nawe ubwawe uranduye."

Uyu mukobwa yatewe icyuma mu mugongo n’abagizi ba nabi nyuma yo kunywa agasinda yarangiza akanywa n’ikiyobyabwenge cya Cocaine,byatumye akubita abapolisi umutwe ubwo barimo bamukoraho iperereza.

Uretse gucibwa amapawundi 900,uyu mukobwa yahawe igihano cyo gukora imirimo rusange ifitiye rubanda akamaro amezi 12 kubera ko yakubise polisi ndetse agomba kumara amasaha 200 akora adahembwa.

Ibitekerezo

  • Ibi byo kuronda amoko nibyo bibyara Genocide.Imana yaturemye ishaka ko dukundana.Ariko usanga abantu barwana,bicana,babeshyana,basambana,etc...Niyo mpamvu Imana yashyizeho umunsi w’imperuka kugirango imana izarimbure abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Nyuma y’ibyo, isi izahinduka paradizo,itegekwa na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Nguwo umuti rukumbi w’ibibazo byose dufite.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka imana cyane.Ukore kugirango ubeho,ariko ubifatanye no gushaka imana kuko iyo wibera mu byisi gusa,imana igufata nk’umwanzi wayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bityo nawe ukazarimbuka ntubone ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa