skol
fortebet

Umukobwa yahitanwe n’impanuka yakoze ari kwifata selfie atwaye imodoka

Yanditswe: Wednesday 09, May 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Kailee Mills ukomoka muri Chicago muri USA,yakoze impanuka ikomeye ubwo yari atwaye imodoka yarangiza agakuramo umukandara wayo kugira ngo yifate selfie,byamuviriyemo gukora impanuka yatwaye ubuzima bwe.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukiri muto yanenzwe na benshi kubera kutita ku buzima bwe,agashaka kwifotora atwaye imodoka,byamurangaje bigatuma akora impanuka yahitanye ubuzima bwe.

Mills yakoze impanuka kubera gushaka kwifata selfie atwaye imodoka

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye n’uko uyu mukobwa Kailee Mills yari kumwe n’inshuti ze 3 bagiye mu munsi mukuru wa Halloween, gusa akaba yapfuye wenyine kuko atari yambaye umukandara w’imodoka yakuyemo ubwo yashakaga kwifata Selfie ukamubangamiraga.

Aba bagenzi be 3 bo barokotse ndetse nta kibazo gikomeye bagize,kuko ari udukomere duto bahuye natwo twahise twitabwaho n’abaganga.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bagiye mu bitangazamakuru bitandukanye bakangurira abantu kwambara imikandara y’imodoka zabo, kuko ibarinda impanuka ndetse bavuga ko baba bakiri kumwe n’umwana wabo iyo akora impanuka awambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa