skol
fortebet

Umukobwa yahitanywe n’igipfunyika cy’ikiyobyabwenge cya Cocaine yahishe mu kanwa

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 19 witwa Georgia Cassidy ukomoka mu Bwongereza yahitanywe n’igipfunyika cy’ikiyobyabwenge cya Cocaine yahishe mu kanwa ubwo polisi yahagarikaga imodoka barimo ishaka gusaka.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uzwi cyane mu Bwongereza yahuye n’uruva gusenya ubwo uburozi bwa cocaine bwamuhitanaga nyuma yo kugezwa kwa muganga arembye cyane.

Ubwo abapolisi bahagarikaga imodoka uyu mukobwa yarimo n’umukunzi we,yagize ubwoba bwinshi ahita ahisha mu kanwa igipfunyika cya cocaine yari agiye kugurisha, aba bapolisi basaka iyi modoka barangije barayireka iragenda.

Uyu mukobwa yahise aremba kubera uburozi bwinshi bw’iki kiyobyabwenge bwamusigayemo,ajyanwa mu bitaro bya Aintree hospital bitagize icyo bimumarira kuko yapfuye nyuma y’iminsi 3.

Polisi yo mu gace ka Marseyside yatangaje ko yataye muri yombi umugabo ucuruza ibi biyobyabwenge ndetse wari wabihaye uyu mukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa