Umukobwa yanze gushyingiranwa n’umusore yoherereza papa we amashusho bari gusambana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 May 2018 Yasuwe: 5012

Umusore witwa Vile Jamel Ali w’imyaka 26 ukomoka mu Bwongereza mu mujyi wa Stoke, yakoze agashya ubwo yohererezaga papa w’umukobwa bakundanaga amashusho bari gusambana nyuma y’uko bamwangiye gushyingiranwa n’uyu mukobwa.

Uyu musore yanzwe n’umuryango w’umukobwa yakundaga,amenya amakuru y’uko uyu muryango ugiye kumushyingira undi musore,niko koherereza papa w’uyu mukobwa amashusho bari gusambana mu rwego rwo kwereka uyu mubyeyi ko ntacyo bakoze.

Uyu Ali yanzwe n’umuryango w’uyu mukobwa kubera ko bari bamuziho gusesagura bituma babuze umukobwa wabo gushyingiranwa nawe.

Akimara koherereza amashusho papa w’uyu mukobwa,yahise ajya kumurega cyane ko uyu mukobwa abimenye yashatse kwiyahura byatumye urukiko rumuhanisha igifungo cy’amezi 9.

Ali wahamwe n’ibyaha byo gutera ubwoba umuryango w’uyu mukobwa,yabujijwe kuzongera kuvugana cyangwa kwegera umuryango w’uyu mukobwa mu gihe cy’imyaka 10.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble NTAMBARA

    IYO BABAREKA BAKIBANIRA KOKO!!! ABABYEYI BARAHEMUTSE.

    5 months ago
  • chat_bubble Gatare

    Ibintu bibera muli iyi si birababaje cyane.None se ko banze ko amurongora kandi n’ubundi barasambanaga?Ibi nibyo byerekana ububi bwo kuryamana mutari mwatera igikumwe.Uyu mukobwa nubwo azarongorwa n’undi muhungu,azahora yicuza impamvu yahaye uyu muhungu.Abakobwa mwishyira abahungu bakabasambanya,mujye mumenya ingaruka bizabagiraho.Imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe umuntu umwe gusa tuzabana.Ntabwo tugomba kuyitandika nk’inyanya.Nubwo abasambanyi ari millions and millions,ntabwo bazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Bisobanura ko batazazuka ku munsi w’imperuka wegereje.Soma Yohana 6:40.

    5 months ago

Inzindi nkuru

CNN yareze Trump wahohoteye umunyamakuru wayo akamwambura uburenganzira bwo...

Televiziyo ikomeye ya CNN yajyanye mu nkiko Perezida wa USA,Donald Trump...
14 November 2018 Yasuwe: 493 0

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufungirana umwana we muri boot imyaka 2...

Umugore w’Umufaransa witwa Rosa Maria Da Cruz yatawe muri yombi na Polisi yo...
13 November 2018 Yasuwe: 1351 0

Félix Tshisekedi na Kamerhe, gushyigikira umukandida w’ abatavugarumwe...

Vital Kamerhe (ibumoso), Félix Tshisekedi wambaye ingofero Abatavugarumwe...
13 November 2018 Yasuwe: 447 0

Umugore wabyaye abazwe yateye icyuma nyirabukwe wari umurwaje...

Mu bitaro bikuru bya Soroti muri Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 12...
13 November 2018 Yasuwe: 2044 0

Umugabo n’umugore we bari mu mazi abira kubera kwitirira umwana wabo...

Umugabo witwa Adam Thomas w’imyaka 22 n’umukunzi we Claudia Patatas w’imyaka...
12 November 2018 Yasuwe: 1856 0

Umugore n’ abana be 2 batawe kubera ubwicanyi

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Rubanda yataye muri yombi umugore n’...
12 November 2018 Yasuwe: 752 0