skol
fortebet

Umukobwa yarahiriye kwihorera ku musore akamugira umusazi wiruka mu muhanda

Yanditswe: Thursday 14, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umukobwa utatangajwe amazina yarahiriye kwihorera akagira umusore bakundanaga umusazi wiruka mu muhanda, nyuma yo gukuramo inda z’uyu musore inshuro 28 zose, nuko akaza kwanga kumugira umugore we ngo kubera ko amurusha imyaka ine yose.

Sponsored Ad

Mu mabanga yasangijwe ku rubuga rwa Twitter, kubera ko uy mukobwa yari atagishobora gukurikira uwo musore kuko yari yaramuhagaritse, byamusabye kwifashisha inshuti ye kugirango isangize abantu ayo mabanga ye ndetse n’uwo musore ashobore kubibona kubera ko akurikira iyo nshuti nyiri ugusakaza ayo mabanga.

Atangira, uyu mukobwa uvuga ko akomoka i Bayelsa muri Nigeria, yavuze ko ubundi yahuye n’uyu musore mu bwana bwabo (bakiri bato), ko ubusanzwe ari umukobwa witonda ariko ko aho bigeze ubwitonzi abushyize ku ruhande.

Nk’uko umukobwa yabitangaje, ngo yagiye ahakanira (abenga) abasore benshi bamugezagaho igitetekerezo cyo ku murongora ngo ababere umugore yitwaje ko uwo musore witwa Kunle bakundanye imyaka myinshi, ko ariwe uzamubera umugabo.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko hari igihe cyageze ashaka kuva mu rukundo n’uyu musore ngo yikundire undi, icyo gihe ngo uyu musore yahise amugurira impeta ihagaze ku ma Naira magana atanu akoreshwa mu gihugu cya Nigeria (N500) nuko arayimwambika amusezeranya kuzabana na we, akaba avuga ko akiyambaye kugeza na nubu imyaka 3 irashize.

Akomeza avuga ko Kunle yangaga ko baganira kubyo kubana nk’umugore n’umugabo kubera ko ngo yumvaga nta bushobozi aragira bwo kuba yamwitaho (kwita kuri uyu mukobwa) ndetse n’abana bazabyara. Iyi ikaba ariyo mpamvu ikomeye yatumaga uyu mukobwa inda zose yaterwaga na Kunle yarazikuragamo kugeza ku ncuro makumyabiri n’umunani (28) aho yabihagarikiye kubera ko byari bigiye kumuviramo urupfu.

Igihe Kunle noneho yemereye ko babana nk’umugore n’umugabo, uyu mukobwa avuga ko bombi bemeranyije itariki yo kujya gufata irembo, ariko Kunle aza kwica gahunda ku munsi bari bemeranyinje, nyuma yuko imiryango yari yateguye ibintu byose yanatumiye abantu ngo baze kubiha umugisha.

Guhera icyo gihe telefone ya Kunle yahise ayikura ku murongo, n’igihe abonekeye ku murongo yisobanuye avuga ko umuryango we wamubujije kurongora umukobwa ukuze cyane, ikintu umukobwa avuga ko uyu musore bari barakiganiriyeho na mbere ko kitagombaga kuba ikibazo.

Nyuma y’iki cyemezo cy’umusore n’ababyeyi be, nibwo uyu mukobwa yahise afata umwanzuro ukarishye wo kumenyesha uyu musore ko agomba kwihorera byanze bikunze, arahirira kuzagira uyu musore umusazi akiruka mu muhanda.

Inyandiko ndende uyu mukobwa yakoze agasaba umuntu kuyimushyirira rukuta rwe rwa twitter ngo nyiri kuburirwa bimugereho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa