skol
fortebet

Umukobwa yashyinguwe mu isanduku ikoze mu ishusho y’igitsina cy’abagabo bivugisha benshi

Yanditswe: Sunday 26, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Accra mu gihugu cya Ghana, umukobwa uri mu bazwi nk’aba Slay Queen uheruka gupfa, yahisemo gushyingurwa mu isanduku ikozwe nk’igitsina cy’abagabo nk’isezerano yari yarihaye mbere y’uko apfa kubera gukunda imibonano mpuzabitsina birenze.

Sponsored Ad

Bisa n’ibitangaje kuri benshi, amakuru avuga ko uriya mwari akiri muzima yari yarasabye umuryango we gukora ibishoboka byose ukamushyingura mu isanduku ibaje muri buriya buryo, ngo kuko akiri muzima ubuzima bwe bwarangwaga cyane n’ubusambanyi.

Ni ibijya gusa nk’ibyo abakristu benshi bakunze gukoresha aho usanga abenshi bashyingurwa mu masanduku abaje nka Bibiliya ariho n’umusaraba, kubera ko bakundaga gusenga bakiri mu Isi y’abazima.

Hari n’abahitamo gushingurwa mu isanduku zibaje nk’imodoka cyangwa abandi bagashyingurwa mu modoka za nyazo bitewe n’uko bari barazihebeye.

Ifoto y’isanduku y’uriya mukobwa yabunze cyane ku mbuga nkoranyambaga, abenshi mu bazikoresha bashinja umuryango we gukora amahano.

Mu gihe hari abavuga ko umuryango w’uriya mukobwa utaramenyekana amazina, wamushyinguye muri iriya sanduku kubera ko yakundaga ubusambanyi. Ikinyamakuru Live Times kivuga ko igenzura ryakozwe ryerekana ko nyakwigendera yari atabanye neza n’umuryango we, bityo ukaba warahisemo kumushyingura muri buriya buryo mu rwego rwo kumworoheraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa