skol
fortebet

Umukobwa yatigishije imbuga nkoranyambaga ashyira hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we yereka abakobwa uko bazajya bapostinga abakunzi babo muri 2021[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umukobwa uzwi kumazina ya Nambuuka yatunguye abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga akoresha ubwo yagaragazaga amafoto ari kumwe n’umuhungu bakundana ariko ayo mafato atagaragara umutwe w’uwo musore.

Sponsored Ad

Ni amafoto bigaragara ko uyu mukobwa yabanje guhanagura umutwe w’umusore barikumwe bambaye imyambaro isa.

Aya mafoto uyu mukobwa yayasangije abamukurikira avuga ko iri ari isomo ariguha abakobwa bari mukigero cye uko bazajya babigenza mugihe bagiye kugaragaza abo bakundana ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Nubwo uyu mukobwa n’uyu musore wabonaga aya mafoto bayifotoje babyiteguye kuko bari banambaye imyambo isa y’ibitenge, uyu mukobwa we yavuze ko iyi atariyo saha yo kugira ngo agaragaze isura y’uyu muhungu kuko ngo igihe kitaragera.

Yagize ati “Nahishe isura yuwo nkunda kuko igihe kitaragera ngo mubereke, namara kungeza mu rugo, nzabereka isura ye.”

Abantu benshi banenze cyane uyu mukobwa bavuga ko ntakibazo kirimo kuba yagaragaza isura y’umukunzi we mugihe bagiye kwifotoza bombi babipanze.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa