skol
fortebet

Umukobwa yicishije uwahoze ari umukunzi we arangije ashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho ari gusamba

Yanditswe: Wednesday 30, May 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Fatima Khan w’imyaka 20 yasabye umukunzi we bakundana gutera icyuma umusore bahoze bakundana arabikora,barangije bafata amashusho y’uyu musore ari gusamba bayashyira ku rubuga rwa Snapchat.

Sponsored Ad

Fatima yasabye umusore witwa Raza Khan w’imyaka 19 basigaye bakundana kujya guhohotera uwahoze ari umukunzi we witwa Khalid Safi,amurangira aho akunda kunywera ikawa,ahageze amutera icyuma mu gituza inshuro nyinshi amusiga ari hafi yo gupfa.

Khalid Safi watewe icyuma

Uyu mukobwa Fatima yaje amukurikiye asanga uyu musore aryamye hasi niko kumufata amashusho ari gusamba ayashyira kuri snapchat yandikaho ngo “uku niko bigendekera umuntu ushatse gukina nanjye.”

Ubwo aba bombi bitabaga urukiko,umushinjacyaha yavuze ko uyu musore Khan, yateye Safi icyuma mu rwego rwo kwereka uyu mukobwa ko yamwihebeye ndetse ntacyo yamusaba ngo akimwime.

Abatangabuhamya bavuze ko Khan yageze aho Safi yari ari kunywera ikawa mu Ukuboza umwaka ushize, atangira kumushotora ndetse baterana amagambo byatumye uyu musore akuramo icyuma akimutera inshuro nyinshi mu gituza.

Andi makuru aravuga ko uyu mukobwa yagaragaye ari gushwana na Safi bari bamaze imyaka 2 bakundana ,akagira uburakari bwinshi bwatumye ahamagara uyu Khan akamubwira ko uyu musore yamusuzuguye byatumye uyu amutera icyuma.

Ibitekerezo

  • Ngo "Umukobwa yicishije uwahoze ari umukunzi we"??Aka ni akumiro.Ntabwo abantu bahuzwa na sex baba ari "abakunzi".Ikibahuza ni sex gusa,ntabwo aba ari urukundo nyarwo.Kuko iyo bamaze guhagana,baratandukana.Yamutera inda,bakayikuramo.Ibyo se nibyo gukundana imana idusaba?Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa