skol
fortebet

Umukobwa yishe umukunzi we bari gukora imibonano mpuzabitsina amukatagura ibice by’umubiri

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’umwicanyi ruharwa witwa Anastasia Onegina w’imyaka 21 yishe umukunzi we witwa Dmitry Sinkevich w’imyaka 24 amunize, ubwo barimo bakora imibonano mpuzabitsina arangije akatagura ibice bye by’umubiri birimo n’imyanya ye y’ibanga abibika muri firigo.

Sponsored Ad

Uyu Murusiyakazi abantu benshi bise sekibi,yishe uyu mukunzi we wahoze ari umusirikari ubwo barimo batera akabariro,arangije amukata ibice bye by’umubiri birimo umutwe igitsina cye n’ibindi mu rwego rwo gutuma asa n’ikigirwamana cyitwa Baphomet kiba mu Burusiya,nkuko byavuzwe n’umunyamategeko.

Dimitriy wishwe

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuli yiciye uyu musore wari umukunzi we mu nzu ye iherereye ahitwa Oryol arangije amuca ibice by’umubiri,bimwe abita mu kimoteri ibindi abibika muri firigo aho bamwe mu baturanyi be bemeje ko uyu mukobwa n’uyu mukunzi we bizeraga imyuka mibi.

Onegina yishe umukunzi we Dimitriy

Onegina yabanje guhakanira abapolisi ko atari we wishe uyu mukunzi we ko ahubwo yasanze yapfuye akamukatamo ibice kubera ko yatinyaga ko yashinjwa urupfu rwe gusa nyuma yaje kwemera ko ariwe wamwishe.

Uyu mukobwa yakase ibice by’umubiri by’umukunzi we amera nk’iki kigirwamana

Uyu mukobwa yabagishije uyu musore icyuma cyo mu gikoni arangije aramukatagura mu rwego rwo gushimisha shitani nkuko bivugwa ndetse amaraso ye na bimwe mu bice bye by’umubiri byasanzwe mu nzu y’uyu mukobwa.

Yaciye ibice by’umubiri by’umukunzi we abishyira muri firigo

Umunyamategeko yavuze ko uko uyu mukobwa yakase uyu musore wahoze ari umukunzi we bimeze neza nkuko ikigirwamana cya Baphomet, kimeze aho yakase intoki n’umutwe bimera neza nacyo.

Ibitekerezo

  • Hanyuma se niba yari UMUKUNZI we,kuki yamwishe?Ntimukite abasambanyi ngo ni "umukunzi".Ahubwo ni amashitani kuko baba bakora ibyo imana itubuza.Nubwo gusambana bikorwa na millions and millions z’abantu,bibabaza imana cyane.Nta kindi kibategereje uretse kurimbuka ku munsi w’imperuka.Kimwe n’abicanyi,abajura,abasinzi,etc...(1 Abakorinto 6:9,10).
    Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo,ni ukugira ubwenge buke.Ikindi kibabaje,nuko bikorwa n’abantu bitwa ngo ni abakristu cyangwa abaslamu.Ntimugakinishe imana yaturemwe.Tugomba gukurikiza amategeko yaduhaye.Ntabwo imana izakomeza kurebera abantu bakora ibyo itubuza.Yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31).Nubwo benshi batemera uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa