skol
startimes

Umukozi w’Imana ukize cyane kurusha abandi muri Afurika yahamagaye abamarayika baza mu rusengero atumira abanyamakuru barafotora[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 7 January 2021 Yasuwe: 11077

Umukozi w’Imana, umugabo ukora ibitangaza, umuherwe umaze kwamamara cyane kubera gukorera abantu ibitangaza, asengera abarwaye banegekaye bagakira, ahamyako abonana n’abamarayika imbonankubone ndetse yigeze gutumiza abamarayika bava mu ijuru baza murusengero ayobora atumira abanyamakuru baza gufata amashusho, Huxley Bushiri yavutse ku itariki 20 Gashyantare 1983,akomoka muri Malawi.


Bushiri mukigereranyo cyakozwe muri 2020 byagaragaye ko abarirwa mu mutungo ungana na miliyoni 150 z’amadorali arenga miliyali 155 mu mafaranga y’u Rwanda.

Bushiri azwiho gusengera abafite indwara bagakira

Yatangije idini rya gikirisitu Enlightened Christian Gathering. Iri dini rifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Pretoria, South Africa, rikagira amashami mu bihugu bitandukanye ku Isi, insengero ze zose zirakubita zikuzubura kuburyo no kumbugankoranyambaga akoresha amaze kugira abamukurikirana barenga za miliyoni.

Pasteri Bushiri afite kompanyi y’ishoramari ‘Shepherd Bushiri Investments Ltd’ ikorera ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ ubwikorezi bwo mu ndege i Sandton hafi y’umurwamukuru Johannesburg muri Afurika y’epfo.

Agenda mu modoka zihenze gusa

Bushiri yakuriye ahitwa Mzuzu mu majyaruguru ya Malawi. Nyina yamwise Shepherd kubera ibibazo yarimo ubwo yabyaraga uyu mwana, yamwise Shepherd mu rwego rwo kugaragaza ko yishingikirije ku Mana nubwo ari mu bibabazo.

Mu bwana bwe Bushiri yahuye n’ibibazo bituma yiyemeza kuba imbere y’Imana cyane, ubu asigaye azenguruka mu bihugu bitandukanye ku Isi abwiriza, ahanura ndetse asengera abarwayi bagakira, abandi bakabona umugisha w’amafaranga mu buryo bw’igitangaza.

Imwe mu mpano y’imodoka yahaye umugore we ku munsi we w’amavuko

Muri Kanama 2018, yatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro mu masengesho yo gusengera Afurika y’Epfo ngo ibone ubumwe n’ubwiyunge yabereye kuri Sitade ya Emirates mu mujyi wa Johannesburg. Aya masengesho yanitabiriwe na Visi Peresida David Mabuza.

Shepherd Bushiri yatangiye gushaka ifaranga akiri muto ahereye ku mafaranga yagurijwe na se. Aya mafaranga yayashoye mu buhinzi biramuhira uyu munsi ni umwe mu baherwe b’Abapasiteri mu Isi.

Arubashywe cyane kuburyo n’abo kukibuga cy’indege bamupfukamira

Iyo agiye gusenga Bushiri aherekezwa n’imodoka zimucungira umutekano, imbere y’ urusengero hacururizwa imipira iriho amafoto y’uyu muhanuzi. Idini rye rifite abayoboke barenga miliyoni 6. Abantu barenga 1000 buri cyumweru baba bategereje kumva ubuhanuzi bwa Bushiri.

Igihe kimwe ubwo bari mu iteraniro yarasenze abamalayika baza mu rusengero camera zibafata amashusho n’amafoto.

Muri 2018, yabwiye abanyamakuru ko ari ibisanzwe ko umuntu uteye imbere muri Afurika bifatwa nabi.

Yagize ati“Murabizi muri Afurika iyo umuntu ateye imbere bifatwa nabi, ariko ugasanga twiteguye gukomera amashyi abanyamahanga bateye imbere. Gutera imbere k’ umusore nkanjye muri Afurika byakagombye kubera urugero abandi”.

Agenda mu ndege ze bwite


Aho agiye hose aba afite ikipe nini yabagomba kumwakira


Insengero ze zihora zuzuye


Aha akurikiranye kuri camera uko amateraniro ari kugenda


Hamwe n’umugore we



Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakoresha WhatsApp batangiye kuyitera umugongo

Urubuga rwa WhatsApp mu nzira yo gutakaza umubare munini w’abayikoresha dore...
13 January 2021 Yasuwe: 5931 0

Guverinoma ya Uganda yafatiwe icyemezo gikakaye

Guverinoma ya Uganda yakomwe mu nkokora n’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook...
13 January 2021 Yasuwe: 5927 0

Umugambi wo kwigaragambya muri Uganda hose wamenyekanye

Abdul Kabenge, umwe mu bahuzabikorwa bo muri National Unity Platform (NUP)...
13 January 2021 Yasuwe: 5493 0

Jeff Bezos mu minsi 4 gusa yisubije umwanya we wa mbere w’umuntu ukize ku...

Umuherwe Jeff Bezos warusanzwe ari umukire agakurwaho na Elon Musk nyuma...
13 January 2021 Yasuwe: 3427 0

Bwa mbere Schwarzenegger wamamaye nka Komando yanenze Trump bahuje...

Icyamamare mu bya sinema akaba abarizwa no muri politike Arnold...
12 January 2021 Yasuwe: 4407 0

Michelle Obama yishe rimwe mu mahame adasanzwe buri muntu, kugera no ku...

Guhura n’umwamikazi w’u Bwongereza ndetse n’abagize umuryango w’ibwami bifatwa...
11 January 2021 Yasuwe: 9614 0