skol
fortebet

Umukozi wa Trump yateye ubwoba umukinnyi wa filimi z’urukozasoni washatse gushyira hanze uko baryamanye

Yanditswe: Monday 26, Mar 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi z’urukozasoni Stormy Daniels yatangaje ko umwe mu bakozi ba perezida wa USA Donald Trump yamubwiye ko azamwica kugira ngo adashyira hanze ibyerekeranye n’uko baryamanye mu binyamakuru. Stormy Daniels yaraye atangaje byinshi kuri TV imwe yo muri USA
Mu kiganiro cyitwa 60 Minutes cya TV yitwa CBS, Daniels yavuze ko yaryamanye na Trump mu mwaka wa 2006 ariko baza gutandukana niko gushaka gushyira hanze ibyabaye,umwunganizi w’uyu mugabo amubwira ko ashobora kubizira we (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi z’urukozasoni Stormy Daniels yatangaje ko umwe mu bakozi ba perezida wa USA Donald Trump yamubwiye ko azamwica kugira ngo adashyira hanze ibyerekeranye n’uko baryamanye mu binyamakuru.

Stormy Daniels yaraye atangaje byinshi kuri TV imwe yo muri USA

Mu kiganiro cyitwa 60 Minutes cya TV yitwa CBS, Daniels yavuze ko yaryamanye na Trump mu mwaka wa 2006 ariko baza gutandukana niko gushaka gushyira hanze ibyabaye,umwunganizi w’uyu mugabo amubwira ko ashobora kubizira we n’umwana we w’umukobwa.

Muri iki kiganiro, Daniels yatangaje ko yaryamanye na Trump mu mwaka wa 2006 ubwo bahuriraga mu mikino ya Golf yabereye ku kiyaga cyitwa Tahoe ndetse yemeza ko batigeze bikingira muri iyi mibonano mpuzabitsina bakoranye.

Daniels w’imyaka 39 yavuze ko Trump yamubwiye ko atagomba kugirira ikibazo umugore we kuko yari atwite kandi ko batararanaga mu cyumba kimwe,anamubwira ko ari mwizacyane nk’umukobwa we witwa Ivanka.

Muri iki kiganiro Daniels yavuze ko mu mwaka wa 2011,umugabo umwe mu bakoranira hafi yamusanze aria ho baparika imodoka mu mugiwa Las Vegas akamubwira ko agomba kureka Trump wenyine bitaba ibyo akazicwa.

Yagize ati “Yarambwiye ati reka Trump wenyine kandi wibagirwe ibyabaye.yegereye umwana wanjye w’umukobwa ambwira ko ari mwiza ariko bizaba bibabaje nihagira ikiba kuri mama we.”

Daniels yavuze ko yagize ubwoba bwinshi,ibiganza bye bigatitira ku buryo yabuze imbaraga zo kujya kubibwira polisi gusa avuga ko yifuje kubitangaza kugira ngo abantu bamenye ukuri nubwo yiteguye gucibwa amande ya miliyoni y’amadolari kubera ko yahawe amafaranga yo kutagira icyo atangaza.

Stormy Daniels yiyongereye kuri Karen McDougal nawe uherutse gutangaza ukuntu yaryamanye na Donald Trump ndetse avuga ko bamaranye amezi 10 bakundana.

Stormy Daniels yavuze ko yaryamanye na Trump mu mwaka wa 2006 afite imyaka 27
Umwunganizi wa Daniels yatangaje ko bagifite ibihamya byo gushyira hanze Trump ndetse hari amafoto biteguye gushyia hanze ya Trump yambaye ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa