skol
fortebet

Umukozi wo mu rugo yibye shebuja akayabo k’amamiliyoni mu rwego rwo kwihemba

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ruth Khaecha, umukozi wo mu rugo wavugwagaho kwiba sebuja akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi 300 by’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga akabakaba miliyoni 12 z’amanyarwanda, gusa we avuga ko ayo mafaranga sebuja yayamuhaye nk’ishimwe ry’uko basambanaga.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yari yatawe muri yombi ashinjwa kwiba Paul Mwangi yakoreraga mu rugo ruri ahitwa Muthaiga, akaba yamaze guhamwa n’icyo cyaha cy’ubujura.

Amakuru avuga ko ubwo uriya mukobwa yari amaze kwibagirana, ayo mafaranga yayikenuje agura isambu y’ibihumbi 570 by’amashiringi, andi ibijumbi 500 ayaha se ngo ayikenuze. Yatawe muri yombi asigaranye ibihumbi 70 by’amashiringi.

Ubwo uriya mukobwa yitabaga ubutabera, yavuze ko atigeze yiba uwamushinjaga, avuga ko yari asanzwe afitanye umubano wihariye na Mwangi, bityo ko amafaranga ashinjwa kwiba ari ishimwe yamuhaye ry’uko yamuryoherezaga imibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko umunsi ahabwa ayo mafaranga, Sebuja yari yatashye hakiri kare, hanyuma barangiza kuryamana nk’ibisanzwe agahita amuha ayo mafaranga.

Abajijwe impamvu yahise ataha, Ruth yavuze ko ari ukubera ko yari afite ubwoba bw’uko nyirabuja ashobora kuzavumbura ibya ririya banga. Yongeyeho ko Mwangi yafashe icyemezo cyo kumushinja ubujura nyuma yo kumukumbura.

Urukiko rwahamije uriya mukobwa ibyaha yaregwaga, rumukatira gufungwa imyaka itatu. Isambu yari yaraguze yo yashyizwe ku isoko, amafaranga ayivuyemo ahabwa Mwangi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa