skol
fortebet

Umukozi yahamwe n’ibyaha byo kuniga umwana w’amezi 2 amutamitse umwenda mu kanwa

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore w’umunya Israeli wakoraga akazi ko mu rugo ahitwa Manhattan muri US, witwa Marianne Benjamin-Williams yatawe muri yombi ndetse ahamwa n’ibyaha byo kugerageza kwica umwana w’umuhungu wari umaze amezi 2 yari ashinzwe kurera MURI Gicurasi umwaka ushize.

Sponsored Ad

Uyu mukozi w’imyaka 47 yasigiwe na nyirabuja uyu mwana w’amezi 2 witwa Maxwell Bluetreich,ararira cyane ubwo yari amaze kumugaburira bimutera umujinya niko gufata umwenda atangira kumuniga.

Uyu mukozi wakoraga mu rugo rw’ahitwa Manhattan muri US,yabwiye urukiko ku wa Kane w’icyumweru ko atigeze ashaka kwica uyu mwana wa nyirabuja mu mwaka ushize ahubwo yarimo agerageza kumurutsa ibiryo byari byamunize.

Marianne yabwiye urukiko rwa Manhattan ko ubwo yari amaze kugaburira uyu mwana,yatangiye kurira ndetse atari guhumeka neza niko kugerageza kumurutsa ibyo yari yariye nubwo byafashwe nko gushaka kumuniga.

Uyu mugore yavuze ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo arutse uyu mwana umwenda wo ku meza yari yamize ndetse akamuseseka mu kanwa intoki kugira ngo yumvi icyamunize atigeze ashaka kumwica gusa urukiko rwavuze ko ahamwa n’ibyaha byo gushaka kwica uyu mwana.

Uyu mugore yabanaga n’uyu mwana ndetse na mushiki we wari mukuru byatumye abwira urukiko ko uyu mushiki w’uyu mwana ariwe wamuciye mu rihumye akamutamika uyu mwenda mu kanwa yaje gukurwamo n’abaganga nyuma y’aho uyu mugore yahamagaye ubutabazi bukamufasha kujyana uyu mwana kwa muganga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugore yagerageje kwica uyu mwana kubera ko atishimiraga umushahara yahabwaga ndetse ko yananiwe kumucecekesha bigatuma ashaka kumuniga.

Uyu mugore ajya kwinjira mu rugo rw’ababyeyi ba Maxwell yababeshye imyirondoro ye byatumye ubushinjacyaha bumushinja ko yabikoze abigambriye kugira ngo abone uburyo bwo kwica uyu mwana we avuga ko yabikoze kuko yashakaga akazi ku buryo bukomeye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa