skol
fortebet

Umukozi yahawe imodoka nshya kubera kugenda ibirometero 32 n’amaguru

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

Iyi modoka yayihawe nyuma y’uko iyo yari asanzwe afite ipfuye mbere y’umunsi we wa mbere w’akazi, akigira inama yo kujya arara ijoro agenda n’amaguru kugira ngo agere ku kazi ku gihe.

Sponsored Ad

Umukoresha we yamuhaye iyo modoka murwego rwo kumushimira uwo muhate we mu kwitangira akazi.

Walter Carr yagenze ibirometero 32 n’amaguru ku munsi we wa mbere wo gutangira akazi muri kompanyi ifasha abantu kubatwaza ibikoresho igihe bimukiye ahandi.

Yanyuze mu bice by’inkengero z’umujyi wa Birmingham na Alabama muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu rugendo rwe, umupolisi wari ku kazi yaramuvugishije nuko amaze gutangazwa no gushirika ubute kwa Bwana Carr, ajya kumugurira ibyo gusamura.

Luke Marklin, ukuriye kompanyi akoramo ya Bellhops, yatwaye imodoka ye mu mpera y’icyumweru gishize ava muri leta ya Tennessee agiye guhura n’uyu mukozi we mushya.

Nyuma yo kuganira na we basangira ikawa, Bwana Marklin yamuhaye imfunguzo z’imodoka yo mu bwoko bwa 2014 Ford Escape.

Marklin yagize ati: ["Ntimushobora kumva ukuntu mu by’ukuri nakozwe ku mutima n’ubwitange bw’uyu mukozi. Imyitwarire ye ihuye neza n’amahame y’imikorere kompanyi yacu igenderaho."]


Bwana Carr yasazwe n’ibyishimo ubwo yahabwaga imodoka nshya n’umukoresha we

Inkuru ya Bwana Carr ikomeje gutangaza benshi kuva yatangira kumenyekana Ku mbuga nkoranyambaga.

Bwana Carr avuga ko yakuriye i New Orleans muri leta ya Louisiana , imwe muri 50 zigize Amerika , hanyuma umuryango we ukaza kwimukira i Houston muri leta ya Texas, nyuma yaho inzu yabo isenyewe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Katrina.

Kuri uyu wa mbere, Bwana Carr yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba yarabonye akazi.

Yabwiye urubuga rwa interineti rwa AL.com ati: "Aka ni ko kazi ka mbere mbonye nyuma y’igihe kirekire ntagira akazi."

Igikorwa cyari cyatangijwe ku rubuga rwa interineti cyo kumufasha gusana imodoka ye yapfuye yari asanganywe, cyari kimaze gukusanya amadolari arenga ibihumbi 8 y’Amerika mbere yuko gihagarikwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa