skol
fortebet

Perezida Nkurunziza yasabye ko bamwe mu banyamahanga birukanwa

Yanditswe: Thursday 09, May 2019

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Petero Nkurunziza yatangaje ko ashaka ko abanyamahanga bose "batujuje ibisabwa byo kuba muri iki gihugu birukanwa vuba na bwangu

Sponsored Ad

Mu nama ikomeye yabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru mu murwa mukuru wa politike i Gitega hagamije kurebera hamwe uko umutekano w’Uburundi wifashe,yarangiye hafashwe umwanzuro wo kwirukana abanyamahanga bose badafite ibyangombwa.

Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, Jean Claude Karerwa Ndanzako yabwiye abanyamakuru ko hari imitwe y’abanyamahanga iteye amakenga,ihora izenguruka mu ntara za Bujumbura, Bubanza na Ngozi.

Ndenzako yagize ati " Perezida Nkurunziza yasabye inyabune kugwiza ingufu kugira ngo bahagarike abo bantu bateye amakenga".

Iyi nyabune Nkurunziza yasabye kuba maso irimo urwego rw’ubutabera,abashinzwe intwaro, abashinzwe umutekano hamwe n’abagize urwego ruhuriyemo abantu bose bashinzwe umutekano,rurimo n’imbonerakure.

Ndenzako yavuze ko abanyamahanga batujuje ibisabwa bagiye kwirukanwa mu Burundi basubizwe iwabo.

Perezida Nkurunziza yategetse ko imfungwa zari zitunze amaterefone ziyakwa kuko zishobora kuba intandaro yumutekano muke mu gihugu.

Ibitekerezo

  • ibyo ni sawa kabisa, natwe mu Rwanda abanyamahanga batujuje ibyangombwa turabirukana, mu burundi rero siho batazi amategeko.

    Nyamara uyu yiyita Umurokore.Nta mukristu nyakuri uronda ubwenegihugu cyangwa ubwoko.Iyi si Imana yaduhaye,twese twarayisanze.Turamutse dukundanye nkuko aricyo kintu nyamukuru kiranga abakristu nyakuri,ibi byose byavaho:Visa,Passport,visiting rights,etc...Kera isi yari igihugu kimwe,gituwe n’abantu bavugaga ururimi rumwe nkuko Intangiriro 11:1 havuga.Ibihugu byazanywe n’intambara.Nyamara Imana itubuza kurwana.Kugirango isi izongere ibe igihugu kimwe kandi ibe paradizo yose,Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira,nubwo aribo bake.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,iyo si izaba iyoborwa na Yesu,ayihindure paradizo.Niyo mpamvu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwami bw’imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.Nibwo bukristu.

    wowe wiyita mazina uziko utekereza nk’ikimara!! Imana ntiyanezezwa nokubona isi yaduhaye irimo akajagari n’akavuyo ngo nuko twanze gushyira ibintu kumurongo ngo kuko turi abakiristu, none wowe iwawe murugo ntamurongo mugira mugenderaho? abana banayara mumasafuriya? abashyitsi bararana nabayirurugo? ntabwiherero mugira? mwoga mwambaye ubusa mumbuga?nkanswe igihugu gituwe nabanru barenga za millione!!! urashaka ko buruwese akora ibyo yishakiye abakiristo barebere. ntukayobye abantu muri cimments zawe zuzuye ubupfapfa.

    Ibi rwose njyewe Mpise nemera Nkurunziza kurtushaho. None se nigute waba mu gihugu ntabyangombwa ufite? Cyane cyane mu gihugu gihora kibamo abantu bigometse barasa polisi kumanywa yihangu? Uhubwo nabo bajye babambika amapingu ubundi babarase kuko bazaba bashatse kwiruka cyangwa kurwanya inzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa