skol
fortebet

Umuntu wari ufite igikapu cyuzuyemo Grenade yafatiwe mu nkambi y’impunzi yo muri Tanzania

Yanditswe: Wednesday 08, May 2019

Sponsored Ad

Impunzi z’Abarundi ziba muri Tanzania zatangaje ko zitewe inkeke n’umutekano wazo nyuma y’aho kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize hafashwe umuntu wari ufite igikapu cyuzuyemo amagerenade.

Sponsored Ad

Izi mpunzi zabwiye umuryango w’Abibumbye ko zikeneye umutekano nyuma y’aho muri iyi nkambi humvikanye urusaku rw’amasasu nkuko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, Polisi ya Tanzania yakoze umukwabo ukomeye,isaka abantu bose batemberaga muri iryo joro niko kugera ku mugabo wari ufite igikapu cyuzuye Grenade yashakaga kwinjiza muri iyi nkambi.

Inyeshyamba zitandukanye zirimo izivuga Ikirundi zikambitse hafi y’iyi nkambi y’impunzi y’Uburundi zikomeje kuvugwaho gukorera urugomo rukabije abagore bo muri iyi nkambi aho zibasambanya bagiye gushaka inkwi.

Bivugwa ko hari inama ikomeye yabereye ahitwa Centre Jeune y’abanye Congo,yemerejwemo ko ngo bagomba gukora vuba na bwangu icyabazanye.
Izi mpunzi zatangarije UNHCR ko nitagira icyo ikora hashobora kuzaba igikorwa cy’iterabwoba gishobora kuzarimbura impunzi.

Ibitekerezo

  • aliko muvuga ibyo muzi ! ! nta musilamu, wambara ubusa kuriya abasilamu, bariyubaha,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa