skol
fortebet

Umunya Mali watabaye umwana w’imyaka 4 mu buryo butangaje yemerewe ibihembo bishimishije birimo guhura na perezida Macron

Yanditswe: Monday 28, May 2018

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 22 witwa Mamoudou Gassama ukomoka muri Mali yakoze ibitangaza ubwo yuriraga inyubako ndende I Paris, agatabara akana k’imyaka 4 kari kagiye guhanuka kuri iyi nzu,yahawe ibihembo birimo guhura imbonankubone na Macron.

Sponsored Ad

Amashusho y’uyu mugabo yakwirakwiye ku isi yose aho benshi bamwise Spiderman, kubera ukuntu yazamutse vuba vuba kuri iyi nzu ndende,yarangiza agatabara uyu mwana.

Abari hafi aho bamukomeye amashyi menshi,bigera aho perezida Macron w’Ubufaransa atuye byatumye amutumira guhura nawe ndetse na meya wa Paris Anne Hidalgo amwemerera kumufasha kuba muri uyu mugi dore ko yawugezemo aje gushaka ubuzima.

Uyu mwana yari agiye guhanuka kuri iyi nyubako y’iwabo,kubera ko ababyeyi be bari bamusize mu rugo,bikarangira asohotse mu nzu,byatumye afata ku byuma by’iyi nzu ndetse abantu benshi bagira ubwoba ko agiye guhanuka.

Macron yasabye uyu mugabo w’intwari kugera kuri Champs Elysee aho akorera uyu munsi kugira ngo amushimire by’umwihariko.

Abantu bakibona uyu mwana agiye guhanuka kuri iyi nyubako,bahamagaye abashinzwe umutekano,bahageze uyu mugabo yamaze kumutabara.

Polisi yahamagaye se w’uyu mwana kugira ngo imuhate ibibazo,kubera gusiga uyu mwana w’imyaka 4 mu nzu wenyine byatumye ajya mu mazi abira.

Gassama yabwiye abanyamakuru ko yagize ubutwari bwo gutabara uyu mwana,nyuma y’aho ibihumbi by’abantu byarimo bisakuza ndetse amamodoka ari kuvuza amahoni menshi,ashima Imana ko yamushoboje kumutabara.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa