skol
fortebet

Umunya-Nigeria yakoze ibitarakorwa n’undi uwo ariwe wese mu mateka ya Amerika ubwo yinjiriraga ibiro by’iki gihugu akoresheje ubwenge budasanzwe

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe za Amerika, zimaze gutahura Abanyanigeria barenga 80, bakekwaho kuyivogera bifashishije ikoranabuhanga ryo kuri murandasi,aba bakaba baratangiye gufatwa kuva muri ¼ cy’uyu mwaka turimo ni ukuvuga mu mezi atatu abanza ya 2019.

Sponsored Ad

Muri aba bose batahuwe n’inzego zibishinzwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bafatwa nk’abavogereye ibikorwa bitandukanye bya leta mu buryo bwihariye bakoresheje ikoranabuhanga. Umwe muri bo witwa Abaeze Atuche ntafatwa kimwe na bo kuko we ibyo yakoze bitarakorwa n’undi uwo ariwe wese mu mateka.

Abaeze Atuche mu buryo bwe bwihariye burimo ubwenge bwinshi, yinjiriye ibiro bya Leta zuzne ubumwe za Amerika bishinjwe gutanga ubwenegihugu, aha abagize umuryango we wose ubwenegihugu bw’Amerika n’izindi nshuti ze 15 azigira abaturage ba Amerika mu buryo bwemewe na Leta.

Amerika itaratangaje uburyo yatahuyemo Atuche, yatangaje ko ubu iri guhangana n’uko yamenya abantu 33, bahawe ubwenegihugu na Abaeze Atuche nyuma yo kwinjirira ibi biro akoresheje ubwenege bwe mu ikoranabuhanga.

Abahanga muri Amerika bavuga ko ubwenge uyu musore yakoresheje budasanzwe, mu gihe bizwi ko byinshi bikorerwa kuri murandasi muri Amerika biba birimo umutekano udasanzwe ndetse n’uburinzi bwihariye bitewe n’abahanga baba baratoranyijwe mu kubikoresha,uyu musore we yaberetse ko hakiri byinshi bagikeneye gukora.

Mu gihe uyu musore yaba adatawe muri yombi bitewe n’ubwenge bwe yakoresheje yinjirira ibikorwa by’abandi atabiherewe uburenganzira, yakurikiranwaho icyaha cyo gutanga ubwenegihugu mu buryo butemewe.

Abaeze Atuche yageze kuri ibi mu gihe ari mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko, amakuru akaba yemeza ko yatangiye kubikora ubwo yari afite imyaka 24, ni ukuvuga ko yari amaze imyaka 5 adatuje abyigaho umunsi ku w’undi.

Mu mwaka wa 2013, kandi uyu musore yinjiye muri Amerika akoresheje uruhusha rw’inzira mpimbano agumay muri ubwo buryo. Mu mwaka wa 2016 nibwo abambere mu muryango we n’inshuti ze batangiye guhabwa ubwenegihugu bwa Amerika abikoze ku giti cye.

Ibitekerezo

  • Bamuhe akazi kuko arashoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa