skol
fortebet

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda yavuze uburyo inzego z’umutekano zikomeje kwica abayobozi banyuranye bakomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ikoranabuhanga ya Uganda, Idah Nantaba, arashinja abashinzwe inzego zishinzwe kubungabunga umutekano kwica abayobozi banyuranye, hakabeshyerwa inyeshyamba umutwe wa ADF.

Sponsored Ad

Imbere y’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi, mu rusengero rwa Bukolooto mu mujyi wa Kayunga, Nantaba yagize ati “ Ukuri ni uko abo bicanyi bari mu nzego z’umutekano no muri guverinoma.”

Uyu muminisitiri yavuze ko aba bicanyi bari kurasa abantu bakomeye muri Uganda, na bo bakomeye kandi badakorwaho muri politique ya Uganda kuko bari mu nzego zo hejuru za guverinoma no muri Leta muri rusange.

Madame Nantaba yavuze ko nk’abanya-Uganda bafite ibibazo birenga ibihumbi 10 byo kwibaza ku uhitamo ko Umuganda wo kwicwa nk’inkoko. Ati “ nari ngiye gukurikiraho, ariko Imana ikinga akaboko.”

Aha Nantaba yakomozaga ku byabaye taliki ya 24 Werurwe 2019, ubwo polisi yarasaga ikica Ronald Ssebulime ku birego bifitanye isano n’uyu muministiri.

Polisi yaje kuvuga ko uwarashwe, yari afite intwaro arasana na polisi. Polisi kandi yemeza ko abofisiye bayo bishe umupfakazi w’imyaka 40, wari utuye mu karere ka Wakiso, agiye gusura abakobwa be babiri biga mu ishuri ryisumbuye ryitirirwe mutagatifu andre i Kabimbiri mu karere ka Kayunga.

Ntibiramenyekana niba Nantaba, umudepute w’umugore uhagarariye akarere ka Kayunga, wananenze cyane ubwicanyi bwa Ssebulime, niba hari icyo yatangarije polisi kuri ubu bwicanyi nyuma yo kutitaba bwa mbere, akavuga ko perezida Museveni yamusabye kuguma iwe mu rugo.

Uyu mugore uba no mu idini ry’abadiventiste, yasutse amarira hasi avuga ko uwari ugiye kumwica yagororewe kuzamurwa mu ntera, gusa yirinda kuvuga amazina.

Fred Enanga, uvugira Polisi ya Uganda, yavuze ko nta kirego na kimwe yakiriye cy’uyu muministiri, agaragaza ko haba hari abashatse kumwica, amusaba ko yareka kubinyuza mu itangazamakuru ahubwo akandika ikirego.

Abayobozi bakomeye muri Uganda, bamaze iminsi baraswa. Nka Ibrahim Abiriga wari umudepute wa Arua na Muhammad Kirumira wahoze ari umuyobozi wa polisi y’akarere ka Buyende bishwe barashwe mu mwaka ushize, bikavugwa ko ababishe bagenderaga kuri za moto bagahita batoroka.

Abandi bishwe ni uwari umushinjacyaha mukuru wa Leta, Joan Kagezi, uwahoze avugira polisi, Andrew Kawees, Maj Muhammed Kiggundu wari warasezerewe mu ngabo n’abandi bayisilamu bagera muri 12.

Nantaba yavuze ko yitabiriye amasengesho ngo avuge ukuri, kuko amaze iminsi myinshi yihisha kandi abanzi be bari gukoresha itangazamakuru bayobya uburari nk’uko barashe Ssebulime babeshya ko yari agiye kumwica.

Nantaba yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwitabira amasengesho kuko azi igihe bazamwicira, akazajya mu ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa