Umunyamerika w’imyaka 25 yabaye umwe mu bantu bakiri bato batunze amafaranga menshi ku isi
Yanditswe: Monday 07, Dec 2020
Umunyamerika w’imyaka 25, Austin Russell yabaye umwe mu bantu bakiri bato batunze amafaranga menshi nyuma y’uko agaciro k’imigabane ya sosiyete ye kiyongereye.
Austin Russell asanzwe afite sosiyete yitwa Luminar Technologies, ikora ikoranabuhanga rifasha imodoka zitwara kubona neza umuhanda zigendamo n’ibiri iruhande rwazo kugira zidakora impanuka. Ni sosiyete yashinze ubwo yari afite imyaka 17.
Kuri uyu wa Kane agaciro k’imigabane ya Luminar karazamutse ku buryo umugabane umwe wageze ku gaciro k’amadolari 22.98, bituma agaciro rusange ka sosiyete ye kagera kuri miliyari 7.8 z’amadolari.
Byatumye umutungo wa Russel wiyongera kuko afite imigabane ingana na miliyoni 104.7 muri iyo sosiyete, agaciro kayo kangana na miliyari 2.4 z’amadolari. Agaciro kayo kakomeje kuzamuka kuri uyu wa Gatanu aho umugabane wageze ku madolari 31.40, bituma agaciro rusange k’imigabane ye kagera kuri miliyari 3.3 z’amadolari.
Russel yabwiye CNBC ko nawe atazi uburyo umutungo we wiyongereye mu munsi umwe, gusa ashimangira ko byari mu nzozi ze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *