skol
fortebet

Umunyamideli w’umuyisilamu yishwe azira amafoto yashyiraga kuri Instagram

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli w’umunya Iraq witwa Tara Fares yarashwe n’ibyihebe ari mu modoka ye,azira kwica umuco wa Islam agashyira kuri Instagram amafoto agaragaza imiterere y’umubiri we.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli wari ukunzwe cyane muri iki gihugu,yarenze ku mabwiriza y’idini ya islam yo kwambara akikwiza bimubyarira akaga kuko yarasiwe mu modoka ye ya Porsche amasasu atatu,kubera amafoto yari aherutse gushyira hanze.

Uyu munyamideli yari amaze igihe kinini yakira ubutumwa bwinshi bumubwira ko azapfa nakomeza kwiyambika imyambaro itemewe muri Islam,none byarangiye bamurashe mu cyico arapfa.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje,uyu munyamideli Tara Fares yarashwe atwaye iyi modoka ndetse araswa n’umuhezanguni w’idini ya Islamwari urambiwe amafoto uyu mukobwa yashyiraga hanze.

Mu byumweru bishize,nibwo Tara Fares w’imyaka 22 yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko afite ubwoba ko ashobora kwicwa n’abavuga ko bemera Imana cyane.

Uyu Tara Fares yarashwe nyuma y’iminsi mike atorewe kuba umuntu ukunzwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.




Tara Fares yishwe azira amafoto ashyira kuri Instagram

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa