skol
fortebet

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Tanzania yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

skol

Mu majyepfo ya Tanzaniya amakuru ariyo avuga ko Mdude Nyagali utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Pombe John Magufuli yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa n’abantu bataramenyekana.

Sponsored Ad

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Magufuli bo bakomeje gushyira mu majwi polisi ya Tanzaniya bayishinja gushimuta uyu munya-politike nkuko Daily Nation ibitangaza.

Ishyaka rye rya Chadema ryashyize hanze itangazo rivuga ko Nyagali yashimuswe n’abagabo bane bari bafite intwaro ubwo yari avuye ku kazi i Mbozi, bakomeza bavuga ko magingo aya batazi aho aherereye ariko bakaba bamaze kugeza iki kibazo kuri polisi ya Tanzaniya.

Abatangabuhamya bavuga ko Mdude w’imyaka 32 yashimuswe n’abagabo bane bamukuye mu muhanda, bakamwinjiza muri imwe mu modoka ebyiri zari ziparitse zimutegereje.

Bivugwa ko yabanje gusakuza asaba gutabarwa mbere yo kwinjizwa muri iyo modoka. Hari hashize iminota mike yanditse kuri Twitter amagambo anenga Magufuli amwita ‘indyarya’.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka imiryango itegamiye kuri Leta muri Tanzania yasinye itangazo ryamagana uburyo Magufuli akomeje kubangamira uburenganzira bwa muntu na demokarasi mu gihugu cye.

Ibitekerezo

  • Politike ni mbi.Ikibazo nuko abantu benshi bashaka ibyubahiro no gukira vuba bajya muli Politike.
    Muli Politike habamo:Ubwicanyi,inzangano,amatiku,kwikubira ibyiza by’igihugu uhembwa ibifaranga byinshi abo mwiganye bahembwa urusenda,etc...Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Ahubwo akabasaba kumwigana bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Igihembi Imana izabaha,ni ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi nkuko 2 Petero 3:13 havuga.Politike ituma ubura umwanya wo gushaka no gukorera Imana.Bigatuma uzabura paradizo.

    Magufuli se nawe yaje kutwigiraho burya ? Ibintu ni danger.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa