skol
fortebet

Umunyarwanda n’abakongomani 2 bafatanywe telefoni bari bashyiriye umutwe wa RED Tabara

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunyarwanda umwe n’abakongomani babiri bafatiwe mu cyuho n’ingabo za RDC zizwi nka FARDC bafite telefoni bari bajyaniye inyeshyamba z’umutwe wa RED Tabara uba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyavuze ko aba bantu batatu bafashwe ku wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2019,bari ahitwa Kamanyola muri Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa operasiyo ya Sokola 2igamije kurwanya inyeshyamba muri RDC, Captain Dieudonné Kasereka,yabwiye iki kinyamakuru ati "Twabafatanye telefoni nshyashya, umunyarwanda yaziguze iwabo kugira ngo azihe abayobozi b’umutwe w’inyeshyamba za Red-Tabbara".

Igisirikare cya Congo cyatangaje ko cyatangiye iperereza kugira ngo kimenye abarimo gufatanya n’umutwe wa RED-Tabara ukomoka mu Burundi.

Aba bagabo batatu bafashwe bahise bajyanwa gufungirwa i Bukavu kugira ngo banahatwe ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa