skol
fortebet

Umunyarwanda umwe niwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Mar 2019

Sponsored Ad

Umunyarwanda witwa Jackson Musoni ari mu bantu baguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines, yahitanye abagera kuri 157 kuri iki cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2019.

Sponsored Ad

Iyi ndege ya Ethiopian Airlines yarimo abantu bakomoka mu bihugu 33 byo hirya no hino ku isi,yakoze impanuka imaze iminota 6 ivuye ku kibuga cy’indege cya Bole International Airport.

Iyi ndege yakoze impanuka igeze mu gace Bishoftu gaherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Addis Ababa muri Ethiopia.

Mu bantu baguye muri iyi ndege harimo abanya Kenya 32,abanya Canada 18,Abanya Ethiopia 9,Abataliyani 8,Abashinwa 8, Abanyamerika 8,Abongereza 7, Abafaransa 7,abanyamisiri 6,Abaholandi 5,Abahindi 4,Abanya Slovakia 4,Autriche yabuze abantu 3,Abanyasuede 3,Abarusiya 3,Abanya Morocco 2, Abanya Espagne 2,Abanya Pologne 2,Abanya Israeli 2.

Ibihugu byapfushije umuntu birimo Belgium, Indonesia, Somalia, Norway, Serbia, Togo, Mozambique, Rwanda, Sudan, Uganda n’umunya Yemen.Abagenzi 2 ntibaramenyekana ibihugu bakomokamo.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa