skol
fortebet

Umunyarwanda yakatiwe gufungwa imyaka 8 n’ubutabera bwo muri Amerika

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda witwa Jean Leonard Teganya, yakatiwe imyaka umunani y’igifungo n’ubutabera bwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera guhisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agasaba ubuhungiro muri Amerika.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umucamanza wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Andrew E Lelling, riragira rivuga ko Jean Leonard Teganya ”Yakoze icyaha gikomeye cyo kubeshya inzego zishizwe abinjira n’abasohoka, akabeshya stati ye nk’umunyabyaha w’intambara kugira ngo abone ubuhungiro.”

Ubushinjacyaha bwo muri Amerika bwahamije uyu mugabo w’imyaka 48 kugira uruhare mu bwicanyi burindwi, ndetse no kugira uruhare mu byaha bitanu byo gufata ku ngufu. Ni ibyaha yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.

Ni ibyaha we yahakanye.

Amakuru avuga ko abacamanza bahuye n’ikibazo gikomeye cyo kumenya niba Teganya yahanirwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa niba ahanirwa kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Jean Leonard Teganya yimenyerezaga umwuga w’ubuganga mu bitaro by’i Butare. Yashinjwaga kuba yarayoboye interahamwe azereka Abatutsi bari barwariye mu bitaro yakoragaho.

Teganya kandi ngo abafatanyije n’abambari be bakoze urutonde rw’abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bagombaga kwicwa. By’umwihariko yagiye ku macumbi y’abanyeshuri ba Kaminuza afata abanyeshuri abashyikiriza interahamwe.

Hari kandi n’Abatutsi babaga bakomeretse bakajya gushaka ubuvuzi ku bitaro bya Kaminuza aho yimenyerezaga umwuga bagapfa ntacyo abamariye.

Teganya yavuye mu Rwanda mu 1994 yerekeza muri Canada aho yari yarasabye ubuhungiro. Cyakora cyo Leta ya Canada yaje kwanga ubusabe bwe, birangira yerekeje muri Amerika.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru byanditse ko byitezwe ko Teganya yongera kujuririra igifungo yakatiwe.

Mu gihe igifungo yakatiwe cyaba gishyizwe mu bikorwa, yahita yirukanwa ku butaka bwa leta zunze ubumwe za Amerika akaba yazanwa gufungirwa mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa