skol
fortebet

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda akubiswe kugeza apfuye

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda witwa Nzavugankize Cedric w’imyaka 40 y’amavuko yiciwe mu karere ka Mbarara, nyuma y’amakimbirane bivugwa ko yagiranye n’umukunzi we, Vanesi Nzayisenga.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Nzavugankize yishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019. Amakuru avuga ko Nzavugankize yatonganye na Nzayisenga amushinja gusambana n’abakiliya be mu kabari kari mu gace ka Rwentojo mu mujyi wa Mbarara.

Aya makimbirane Nzavugankize yagiranye na Nzayisenga yabyaye imirwano muri aka kabari , baramukubita bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi muri karere ka Mbarara, Samson Kasasira yavuze ko abantu bane bakekwaho kuba nyirabayazana b’uru rupfu bamaze gutabwa muri yombi ndetse ko iperereza rikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa