skol
fortebet

Umunyarwandakazi amaze iminsi 3 afungiwe mu Burundi

Yanditswe: Wednesday 29, May 2019

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi witwa Estella Mukaneza amaze iminsi afungiye ahitwa Mishiha mu ntara ya Cankuzo nyuma yo gufatwa yaragiye gusura inshuti ze 3 zashakaga guhura nawe mbere yo kwerekeza muri Tanzania.

Sponsored Ad

Uyu munyarwandakazi ngo yamaze icyumweru ku butaka bw’Uburundi ndetse ngo yafashwe ari kumwe n’inshuti ze ebyiri nkuko umuyobozi wa komini Anaclet Bizimana yabitangarije ikinyamakuru SOS Médias Burundi gikorera kuri Internet.

Uyu Mukaneza yafashwe n’abashinzwe umutekano bo muri Komini Mushiha afungiwemo, ku Cyumweru agiye guhura n’abagore bari bafitanye gahunda,bihutaga bashaka kwerekeza mu ngo zabo muri Tanzania .

Amakuru aravuga ko uyu Mukaneza ashinjwa kwinjira mu Burundi nta byangombwa birimo Visa afite gusa ngo yari afite passport.

Izi nshuti ze zahise zisubika urugendo rwo kujya iwabo muri Tanzania kugira ngo bashake uko uyu munyarwandakazi yafungurwa.

Bizimana Anaclet yavuze ko uyu mugore yayobejwe n’inshuti ze ebyiri zamubwiye ko atari ngombwa kujya gushaka ibyangombwa ku mupaka munini ashaka kujya mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa