skol
fortebet

Umunyarwandakazi yapfiriye ku mupaka wa Uganda

Yanditswe: Friday 29, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyarwandakazi Elisabeth Mukarugwiza mu gitondo cy’ ejo hashize ku wa Gatatu yituye hasi yitaba Imana ubwo yari amaze kwambuka umupaka wa Cyanika ajya Uganda mu kazi ke ka buri munsi. Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze ku ruhande rw’ u Rwanda zanyomoje amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari agiye gushaka ibiryo muri Uganda.

Sponsored Ad

Mukarugwiza 38 wari umuturage wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi, yapfuye amaze kwambuka umupaka wa Cyanika mu karere ka Burera binyuranyije n’ amategeko agiye kurangura ibicuruzwa muri Uganda kuko asanzwe ari umucuruzi nk’ uko byatangajwe n’ abo mu muryango we.

The New Times yatangaje ko abagenzi bagerageje kujya gufasha uyu mugore wari umaze kwitura hasi ingabo za Uganda zikababuza kujya kumuha ubutabazi bw’ ibanze, bivuze ko ashobora yarazize kudatabarwa vuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kinigi Fred Rudasingwa yamaganye amakuru avuga ko nyakwigendera yari ajyanywe muri Uganda no gushaka ibiryo avuga ko mu murenge wabo bitahabuze.

Yagize ati “Ibyo sibyo kuko nta kibazo cy’ inzara dufite muri Kinigi. Ni ahantu hazwiho kwera ibirayi n’ imboga tugasagura amasoko”

Akomeza avuga ko izo mboga n’ ibirayi babigurisha n’ Abanyekongo no Abanya-Uganda

Guverineri w’ Intara y’ Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko azi umuryango wa Nyakwigendera ndetse ko umugabo we ari umukozi wa Leta.

Yagize ati “Umugabo we ni umukozi wa Leta uhembwa umushahara mwiza , hanyuma we yakoraga bizinesi, ntabwo ari umuntu ushobora kwambuka umupaka agiye gushaka ibiryo. Byongeye umurenge yari atuyemo uri kure y’ umupaka”.

Urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko umurambo wa Mukarugwiza wasubijwe mu gihugu cye ku gicamunsi nyuma y’ ibiganiro hagati y’ abayobozi b’ u Rwanda n’ aba Uganda. Ibitaro bya Ruhengeli nibyo bigomba gukora isuzuma rigaragaza icyateye urupfu rikanagaragaza niba ko yari atwite nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru cyo muri Uganda.

Ubwo yari akimara kwitura hasi umuyobozi mu ngabo za Uganda yangiye umuyobozi wese uturutse mu Rwanda kuba yakwegera uwo mugore ngo ahabwe ubuvuzi bw’ ibanze bwashoboraga gutabara ubuzima bwe.

Kuva mu kwezi gushize kwa Gashyantare Leta y’ u Rwanda igira Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda kuko bajyayo bagahohoterwa.

Muri Nyakanga 2018 Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda batuye hafi y’ umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ko bagomba kuguma mu Rwanda bakahahererwa serivise bajyaga gushakira muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa